Hamenyekanye ibihano bikomeye APR FC yamaze gufatira umutoza Jamel Eddine nyuma yo gufata umwenda wa APR FC akawutura hasi mu maso ya Lt Gen Mubarakh Muganga

Ntibyatinyukwa na buri wese, yaba uwo mu ikipe cyangwa hanze yayo, haba mu myitozo cyangwa mu mukino by’umwihariko imbere y’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka akaba na Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga. Umutoza wungirije wa APR FC, Umunya-Tunisia, Jemmaldine Neffati yabikoze, afata umwenda uriho ikirangantego cy’Ikipe awukubita hasi, kubera umujinya w’umuranduranzuzi nyuma yo guhabwa ikarita y’umuhondo.

Hari mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona APR FC yakiriyemo Gasogi United kuri Stade ya Bugesera FC, ndetse amakipe yombi anganya 0-0.

Uyu mukino wari ufite kinini uvuze kuko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yagombaga kuwutsinda kugira ngo ikomeze kwanikira Kiyovu Sports yayigwaga mu ntege, ubu banganyije amanota 53, bagatandukanywa n’umubare w’ibitego bitandatu gusa bizigamwe na APR FC.

Umukino watangiye neza n’ubwo utari unogeye ijisho, kugeza ku munota wa 85 ubwo abari muri Stade ya Bugesera batunguwe n’ibyahabereye. Yego byatunguranye kuko byakozwe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Uko byatangiye

Hari ku munota wa 79 ubwo Umutoza wungirije wa APR FC, Jamel Eddine Neffati yaregaga Umunyezamu wa Gasogi United, Cuzuzo Aime Gael, ku musifuzi wa kane Akingeneye Hicham, ko akomeje gutinza iminota kuko Ikipe ye yanganyaga.

Amwereka ko ari gutinza iminota, hashize umunota umwe, Umusifuzi mpuzamahanga wo hagati Ruzindana Nsoro aha Cuzuzo ikarita y’umuhondo.

Umutoza Jamel Eddine yakomeje kwinubira imyitwarire y’umusifuzi Akingeneye kuko yakomeje kumubuza kenshi guhagarara ndetse no gutanga inama, akamubaza impamvu ku ruhande rwa Gasogi United bo yabaretse bakidegembya ku murongo ari abatoza babiri, Paul Kiwanuka n’Umwungiriza Dusange Sasha, haba mbere ndetse no mu gihe cyo gusimbuza.

Urugero ni ku munota wa 77 ubwo Umunyarwanda Ishimwe Kevin ukina ku mpande afasha abasatira izamu yasimbuye rutahizamu w’Umunya-Centrafrique, Theodor-Christian Yawanendji-Malipangou.

Ibi byakomeje kurakaza umusifuzi wa kane wakomeje kwihanangiriza Jamel Eddine amusaba kwicara ku ntebe, mu gihe uyu mutoza we yamwerekaga ko amakipe yombi atari kuyafata kimwe.

Jamel Eddine wifuje kuvugana n’Umutoza mukuru wari uri ku murongo akimwa umwanya yaje kubwira Akingeneye ko yifuza kubwira umutoza akantu gato hanyuma agakomereza ku Nguni Gasogi United yatsindagaho, kujya gushyushya abakinnyi.

Ni ibintu bitashimishije uyu musifuzi wahise ahamagara uwo hagati Ruzindana Nsoro maze amusaba ko yamuha ikarita y’umuhondo.

Mbere y’uko Nsoro akora mu mufuka, habayeho gusobanurira Jamel Eddine wungirije na Nen Moussa mukuru ko bari guteza ikibazo ndetse ko uwungirije akwiye kugenda akicara ntiyongere huhaguruka.

Mu gihe aba batoza bombi bari bahanze amaso Umusifuzi wa kane Akingeneye, ntibamenye ko Nsoro ari gukura ikarita y’umuhondo mu mufuka.

Ubwo Umutoza wa APR FC wungirije Jamel Eddine yayikubitaga amaso itarazamurwa yakubiswe n’inkuba atungurwa n’uko ari we igiye guhabwa. Muri uku gutungurwa nibwo yitakumye atera intambwe eshatu, asubira inyuma imbere y’intebe y’abasimbura ari nako akuramo ikoti rya APR FC maze arikubita hasi, mu buryo bwp kwerekana ko atishimiye ibyemezo bimufatiwe.

Ubwo yagezaga hasi uyu mwenda w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu nibwo Nsoro nawe yazamuraga ikarita y’umuhondo. Nyuma yo kubona ibyo uyu mutoza akoze, uyu musifuzi na we yahise akora mu mufuka w’inyuma maze azamura ikarita y’umutuku, ndetse akoresheje ukuboko kw’iburyo amwereka ko agomba gusohoka mu kibuga akajya mu rwambariro.

Nyuma y’iyi karita itukura, habaye guterana amagambo gukomeye. Umwe mu bari bicaye ku ntebe ya APR FC yabwiye IGIHE ko yaba Umutoza mukuru Ben Moussa ndetse n’Umwungiriza Jamel Eddine Nefatti mu ijwi ryuje uburakari babwiraga Umusifuzi Nsoro ko atari ubwa mbere basifuriye nabi Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, ndetse hagarukwaho imikino imwe n’imwe bamwibutsaga.

Aha harimo umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona APR FC yanganyijemo 0-0 na Mukura VS kuri Stade Huye n’uw’umunsi wa 12 APR FC yatsinzemo Rutsiro FC ibitego 2-0 kuri Stade Umuganda.

Aho ni naho yakiniye undi mukino washyizwe mu majwi Etincelles FC yanganyijemo na APR FC igitego 1-1 ku munsi wa 14 ndetse n’umukino w’umunsi wa 18 APR FC yatsinzwemo na Rayon Sports igitego 1-0, kitavuzweho rumwe.

Jamel Eddine yumvikanye abwira Nsoro ati: “Kuki mutadusifurira neza nk’abandi, turabizi ntimutwifuriza gutwara igikombe [cya Shampiyona].’”

Umutoza mukuru Ben Moussa abonye ko Umwumgiriza we akomeje kugaragaza umujinya mwinshi ndetse asatira umusifuzi, yamufashe mu mashingu aramusunika amwigiza inyuma ndetse amusaba gusohoka, agakomereza mu rwambariro kuko yari yamaze guhabwa ikarita itukura.

Uyu yahise afatwa n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ikipe (Team Manager) ya APR FC, Maj Uwanyirimpuhwe Jean Paul ndetse n’Umutoza w’abanyezamu Mugabo Alex, bamuherekeje muryango usohoka uruzitiro rw’ikibuga, akomeza mu rwambariro.

Naho ntiyatinzemo kuko yahise agaruka ku ngazi zizamuka mu myanya y’icyubahiro ya Stade ya Bugesera, aba ariho ahagarara. Iminota itatu yaburaga ngo umukino wuzuze iminota 90 wagenewe ndetse n’itandatu y’inyongera, yayirebeye kuri izo ngazi.

Nyuma y’uko umukino urangiye, Umutoza Ben Moussa yagiye mu kibuga gushimira abakinnyi be ndetse n’abasifuzi uko bayoboye umukino, maze basohokana mu kibuga.

Mu gihe bageraga ku muryango w’uruzitiro usohoka mu kibuga, bahasanze Umutoza Jamel Eddine Nefatti wakomeye amashyi abasifuzi kugeza bamunyuzeho, iruhande rwe hari Umuvugizi wa APR FC, Kabanda Tony wamucungiraga hafi ngo atongera guteza umutekano muke.

Maj Uwanyirimpuhwe yasohotse maze asanga aba bombi ku muryango, bajyana mu rwambariro baganira uko umukino wagenze.

Ibi byose byaberaga imbere ya Chairman wa APR FC akaba n’Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko ubuyobozi bwa APR FC bwamaze gufata umwanzuro wo kuzirukana uyu mutoza mu mpeshyi y’uyu mwaka kubera iyi myitwarire ye idahwitse.

Si ubwa mbere APR FC izaba yirukanye umutoza kubera gukubita imyenda hasi kuko iyi kipe yigeze kwirukana umutoza w’umudage witwaga Andreas Spier kubera gukuramo ijire ya APR FC akayitura hasi.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda