Hakim Sahabo yujuje imyaka 19! Menya urugendo rwe n’uko yahisemo Amavubi imbere y’u Bubiligi bwamwifuzaga

Kuri iki Cyumweru taliki 16 Kamena 2024, Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi na Standard de Liège ikina Icyiciro cya Mbere mu Bubiligi, Hakim Sahabo yizihije Isabukuru y’imyaka 19 y’amavuko.

Sahabo ni umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane mu Rwanda kubera ubuhanga yisangije mu kibuga hagati, uburyo agaragara, ariko urukundo rw’akarusho ruzamuka iyo Abanyarwanda bibutse ko yateye umugongo Ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi yambwifuzaga bikomeye.

Sahabo Hakim ukinira Standard de Liège, imwe mu makipe y’ubukombe mu Bubiligi yafashe icyemezo cyo kwigomwa ibyishimo byo gukinana n’ibihangange nka Kevin De Bruyne, Romeru Lukaku, Leandro Trossard, Jérémy Doku n’abandi maze ahitamo u Rwanda ku myaka 17 gusa.

Sahabo yahamagawe ku nshuro ya mbere muri Nzeri 2022 mu mikino ya gishuti, ndetse bidatinze uyu musore wari ukiri muto yongeye kugaragara mu bakinnyi umutoza Carlos Alós Ferrer yahamagaye, mu kwitegura imikino ibiri Amavubi yahuyemo n’Ibitarangwe bya Bénin muri uwo mwaka.

Ibi byatumye abenshi bibaza ukuntu umwana ukiri muto nka Sahabo ufite impano itangaje muri ruhago, yafata icyemezo cyo gukinira igihugu kikishakisha muri ruhago asize igihangange nk’u Bubiligi.

Muri rusange, Hakim Sahabo yavutse taliki ya 16 Kamena 2005, avukira mu murwa mukuru i Bruxelles mu Bubiligi.

Nyina umubyara ni Umunyarwandakazi na ho Se akaba Umurundi. Aba bombi bahuriye mu Bubiligi ari na ho Sahabo yakuriye mu makipe y’abato.

Uyu mukinnyi afite ubushobozi bwo gukina ku myanya myinshi mu kibuga, gusa umwanya akina nyirizina ni ugukina hagati mu kibuga ariko afasha ba rutahizamu (kuri numéro 10).

Ashobora kandi no gusatira anyuze ku mpande, by’umwihariko anyuze ibumoso (kuri numéro 11), uretse ko no mu bihe bitandukanye ikipe ye ya Standard de Liège ijya imukoresha nk’ukina hagati ariko afasha ba myugariro kimwe n’indi myanya yose yo hagati mu kibuga.

Sahabo yanyuze mu marerero n’amakipe y’abakiri bato nka Willebroek-Meerhof, Germinal Beerschot, RSC Anderlecht, KRC Genk na KV Mechelen, ari na ho yavuye yerekeza mu Buraransa muri Lille OSC y’Abatarengeje imyaka 19, ari na yo yavuyemo yerekeza muri Standard de Liège ari na yo akinira kugera uyu munsi.

Uyu mukinnyi ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri Lille y’abaterengeje imyaka 19 mu gihe cye.

Umukino utazibagirana yakinnye muri iyi kipe ni uwabaye tariki ya 8 Mutarama 2022 basezereyemo Paris Saint Germain y’Abatarengeje imyaka 18 [U-18] ku bitego 3-2 mu Gikombe cya Gambardella.

Ubwo byari byananiranye muri uyu mukino, Sahabo yatsinze igitego cya 3 cy’intsinzi. Sahabo kandi yari yatanze n’umupira wavuyemo igitego ndetse yari yanakoreweho ikosa ryabyaye penaliti.

Muri rusange, ubwo Hakim Sahabo yahamagarwaga ku nshuro ya mbere hari muri Nzeri 2022, ubwo u Rwanda rwiteguraga imikino ibiri ya gicuti na Guinée-Equatoriale yabereye muri Maroc.

Icyo gihe mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yatangaje ko yishimiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Ati: “Nishimiye kuba naratoranyijwe. Nzaha u Rwanda ibyo mfite byose.”

Kuva icyo gihe Sahabo Hakim ntahwema kugaragaza ko yihebeye u Rwanda binyuze mu mafoto n’ubutumwa anyuza ku mbuga nkoranyamabaga ze nko kuri X [Yahoze ari Twitter] ye aho ifoto imuranga ari iy’abakinnyi b’Amavubi.

Kuri ubu Hakim Sahabo yizihije Isabukuru y’imyaka 19 y’amavuko, akinira Standard de Liège yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi ndetse akaba n’umwe mu bakinnyi batanga icyizere cyo kuzubakiraho Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi.

Hakim Sahabo ni umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane mu Rwanda!
Hakim Sahabo ku myaka 17 yonyine yahisemo gukinira u Rwanda imbere y’u Bubiligi bwamwifuzaga!
Sahabo ahatanira ibihembo bikomeye muri Standard de Liège birimo n’icy’umukinnyi waranze ukwezi!
Hakim Sahabo yambara numéro 33 mu ikipe ya Standard de Liège!
Sahabo yahamagawe bwa mbere mu Amavubi yatozwaga na Carlos Alós Ferrer!
Hakim Sahabo ni umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane mu Rwanda!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda