Hahishuwe impamvu abasore b’ iki gihe barimo guterwa indobo umusubirizo n’ abakobwa 

Urukundo ni impano y’Imana yahaye ikiremwa muntu cyose kuko bivugwa ko ari rwo rwonyine ruzasigara kuri iyi Si nyuma y’ uko ibindi byose bizaba byavanyweho nk’ uko bivugwa muri Bibiliya mu Abakolinto bambere 10: 1_13.Ariko nibwo benshi barwifuza ,si bose barugiriramo amahirwe cyangwa uko waterese bitandukanye n’ uko abandi babigenza. Ibi tubivuze nyuma y’uko hari abasore b’ iki gihe biyemera ku bakobwa iyo bagiye ku hatereta bigatuma abakobwa babatera indobo.

Uyu munsi rero hari ibintu twaguteguriye bituma abahungu benshi muri iki gihe barimo guterwa indobo:

1.Kwanga kumutega amatwi: Abakobwa bakunda kuvugana n’abasore babatega amatwi  babaha umwanya, kandi babitaho. Iyo uri wa musore uvuga gusa, ukabura no kumuha akanya ngo nawe avuge, aba yumva ko utamwubaha cyangwa udashaka ko muganira.  Urukundo rwubakwa no kumva no kwitabwaho, si amagambo gusa.

2.Kutamenya gusetsa cyangwa kumutera akanyamuneza: Buriya umukobwa wese muri rusange akunda umusore umusetsa kuko bagira umutima wo gukunda utuntu nk’ utwo akumva nibwo yishimye ku buryo yifuza iteka ryose kuzajya aba ari kimwe nawe kuko nyine amutera ibyishimo bigatuma agubwa neza cyane.

Iyo rero umuhungu bakundana atabikoze nibyo bituma umukobwa amukatira akamutera indobo.

3. Kwiyemera no kurata ibyo badafite:Hari bamwe mu basore bakunze gutera abakobwa babizeza ibyo badafite birimo amafaranga, ibyo batunze  Kandi ugasanga ntabyo bafite.

Kwiyemera cyane bituma umukobwa agufata nk’umwiyemezi, kandi n’ubundi amagambo gusa ntahagije. Abakobwa benshi bakunda ibikorwa , kuko ibikorwa ni byo bigaragaza ukuri kuruta amagambo.

4.Guhindukira ureba abandi bakobwa: Burya iyo umukobwa ushaka gutereta iyo muri kumwe uba ugomba kwirinda gucyebaguzwa. Nk’ uko bisanzwe igitsina gabo kigira ingeso yo guhindukira nk’ uko King James yabivuze.Ati”Abasore tugira ingeso yo guhindukira tukareba inyuma.. burya rero ibi iyo ukunda kubikora muri kumwe bituma abona ko wifuza benshi bityo bigatuma akubona ko utamukunda ko anakwemereye n’ ubundi wazajya umuca inyuma,kuko ibi byo guhindukira byerekana ishusho yo kutanyurwa.

Related posts

Abavuga ko nta gikwe bazakora, noneho barimo kuvuna umuheha bakongezwa undi! Nyuma yibyo RRA imaze gutangaza

Urukundo ruzabasaza kandi ngo rukoresha ibintu bibi cyane! Umugore arimo kwicuza nyuma yo kwishyurira umugabo we Kaminuza ayirangije amukubita uwinyuma.

Abasore nabo barakangutse mu gihe bari basinziriye ubu gahunda ni impa nguhe! Impamvu zituma umusore nawe asuzugura umukobwa bakundana