Gutakaza umurongo n’ akajagari, amwe mu makosa akorwa mu bucuruzi atewe n’ urukundo

 

Urukundo rukoresha amahano mu kazi ndetse biragoye ko warufatanya n’ibikorwa byawe bibyara inyungu cyane cyane ku bantu bakiri ingaragu kuko akenshi ari bo usanga bigora kubera baba biganjemo urubyiruko rugifite amaraso ashyushye, nk’ uko Healthline.com ibivuga

 

Amwe mu mahano akoreshwa n’urukundo mu kazi

1.Gutakaza umurongo w’ubwonko utekereza urukundo: Ubwonko ni wo muyobozi w’ibikorwa dukora kuko budahari cyangwa ngo bukore neza ntabwo twagera ku ntsinzi y’ibikorwa byacu.Ubwonko bukora neza igihe budakoreshwa mu kavuyo, niyo mpamvu uzasanga umuntu uri gufatanya urukundo n’akazi bimugora rimwe na rimwe kimwe kikaganza ikindi, Urukundo tuvuga ni urukundo rw’umukobwa n’umusore bitegura kuzarushinga cyangwa abashakanye. Gus abashakanye bo akenshi, baba batakiyoborwa cyane n’urukundo ku buryo bakwica akazi.

Benshi bakora amahano yo kurengera mu rukundo bagahomba inyungu yabo y’igihe kirekire. Bamwe muri ba rwiyemezamirimo babura umurongo w’akazi bitewe no kutamenya igihe cyo gukora akazi no gukora ibindi birimo no kwita ku bakunzi babo babivanga bakangiza byinshi.

2.Akajagari mu kazi gatewe no gufuha

Gufuhira uwo ukunda bigutera kwiyumva nabi ukumva uri mu gahinda ndetse ukumva umeze nk’aho wanzwe ku bwo kutizera umukunzi wawe. Iyo ugeze mu kazi bikugiraho ingaruka ugatangira gukora nabi no kutuzuza inshingano.Amwe mu mahano akorwa n’umuntu wafushye mu kazi harimo kubwira abakozi nabi, kwakira abakiriya n’umushiha n’ibindi.Urukundo ni ikintu cyiza buri wese akenera ariko iyo bigeze mu kazi ugomba kubitandukanya yaba mu bikorwa cyangwa mu ntekerezo.

Related posts

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo

Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

Umubyibuho ukabije! Uri mu bitera gatanya muri iyi minsi