Gusubiranamo hagati y’ imitwe ya Wazalendo byatumye aba Jenerali babiri babura ubuzima

 

Muri Repubilika iharanira demokarasi ya Congo,haravugwa inkuru y’ uko muri Teritwari ya Fizi ho mu Ntara ya Kivu y’ Epfo ko aba Jenerali babiri bo mu mitwe ya Wazalendo bapfuye nyuma y’ imirwano yatewe no gusubiranamo kw’ iriya mitwe, ni imitwe ibiri ya Maï_ Maï,irimo uwa Maï_ Maï Yakutumna wa Humili William Yakutumba.

Abaguye muri iyo mirwano yabereye ahitwa Lutete barimo:

_Gen. Trésor Kibukila wari uzwi nka Mutetezi.

_ Ndetse n’ undi wari uzwi nka Feu_ rouge.

 

Amakuru avuga ko Mutetezi yishwe n’ inyeshyamba za Maï_ Maï Yakutumba zari ziturutse mu Ntara ya Maniema zerekeza mu mujyi wa Uvira ,aho zari zigiye gufasha indi mitwe ya Maï_ Maï ku wurinda ngo utigarurirwa na M23.

 

Amakuru avuga ko mu majwi y’ uwari uyoboye ziriya nyeshyamba witwa Brown yagiye hanze, yumvikana avuga ko we n’ abagenzi be babanje guterwa igico n’ abarwanyi ba Mutetezi; ni bwo andi makuru avuga kandi ko intandaro y’ imirwano yabaye bariyeri inyeshyamba za Mutetezi zateze iza Brown.

Ngo Mutetezi yishwe mu gihe yari amaze iminsi ashinjwa kugira uruhare mu ifatwa ry’ uduce dutandukane tw’ intara ya Kivu y’ Amajyepfo tumaze iminsi twigarurirwa na M23.

Related posts

Niyo yasimbuye HOWO! Imodoka ya International yongeye gupfiramo umuntu nyuma y’ igihe gito abantu 20 bayiburiyemo ubuzima

Kicukiro: Yashakaga gutema buri wese umwegereye! Ibyatangajwe nyuma y’ uko umukozi wo mu rugo yishe mugenzi we nyuma nawe akaraswa!

Benshi mu barwanyi ba Wazalendo i Uvira bitandukanyije n’ Igisikare cyane Leta ya Congo FARDC bose biyunga kuri Twirwaneho ,nyuma y’ uko yari imaze kubahabya.