Abantu benshi bajya mu rushako bifuza ko ruzamara ubuziraherezo. Ariko se biba kuri bose? Oya. Hari igihe biba ngombwa ko abantu batandukana, ndetse nubwo biba bibabaje, si iherezo ry’ubuzima. Ahubwo, nk’uko abahanga babivuga, ubutane bushobora kuba intambwe ijyanye no kongera kwisuganya no kwiyubaka.
1. Gutandukana si igihombo gusa, ni n’umwanya wo kwimenya
Nk’uko Amy Mazur, umuganga ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe abivuga, gutandukana si ukwisenya, ahubwo ni uburyo bwo kubona umwanya wo kongera kwitekerezaho no kwiyubaka. Hari aho yatanze urugero rw’uko n’ubwo yatandukanye n’umugabo we, bakomeza kugirana umubano mwiza, bagasangira ibiruhuko n’abana babo. Ibi byatumye abana bagira ituze kandi na we abasha gukomeza kubaho mu mahoro.
2. Birashoboka kugumana umubano mwiza n’uwo mwatandukanye
Gutandukana si ugufatana nabi cyangwa guhora mu ntonganya. Rebecca Hendrix, impuguke mu mibanire, avuga ko n’ubwo ubutane bushobora kubabaza, ari ingenzi gushaka uburyo abantu bashobora kugumana ubwubahane, cyane cyane iyo harimo abana. Aha niho hagaragarira ubushobozi bwo guhanga umubano mushya, utari uw’abashakanye ariko wubakiye ku bufatanye.
3. Kwakira agahinda no kongera kwizera
Nk’izindi nkomere zose, ubutane butera agahinda. Ushobora kwibaza uko bizagenda, ukababazwa n’indoto z’ejo hazaza zatakaye. Ariko abahanga bavuga ko ari byiza kwemera ayo marangamutima, ukayatura inshuti, abajyanama cyangwa abandi bakwitaho. Kwiyakira no kwemera ko ibintu byahindutse ni intambwe ikomeye iganisha ku gukira.
4. Abana ntibakwiye kuba igikoresho mu ntambara y’ubutane
Iyo hari abana, ni ingenzi cyane ko ababyeyi bumvikana uko bazabafasha gukomeza ubuzima. Marissa Nelson, inzobere mu mibanire, avuga ko nubwo gutandukana biba byabayeho, ababyeyi bagomba gukomeza gufatanya mu gufata ibyemezo bireba abana. Ibi birinda ko abana bakomeretswa n’ibyo batagizeho uruhare.
5. Ubuzima bushya bushobora gutangira nyuma y’ubutane
Ubutane bushobora kukwigisha byinshi: kumenya ibikubereye, gushakisha uwo uri we nyakuri no gutekereza ku buzima bushya ushaka. Nk’uko Mazur abivuga, nubwo butari icyifuzo cya buri wese, bushobora gutanga umwanya wo gukura, kwiyubaka no kongera gucya.
Guca ukubiri n’uwo mwashakanye si iherezo ry’urugendo, ahubwo ni indi ntambwe y’ubuzima ushobora kugenderaho ugana aheza. Ibyo wanyuzemo ntibikuraho agaciro kawe, ahubwo byaguhesha imbaraga zo guhanga ejo hazaza heza kurushaho. Gufunguka ku mahirwe mashya, gukomeza kugirira icyizere ubuzima no kugira umutima ushobora kubabarira, bishobora kukugira umuntu mushya mu nzira nshya.