Gospel: Umuhanzi Amos ufite amateka adasanzwe, yashyize hanze indirimbo nshya,” Zamura Ibendera”

Umuhanzi Amos yashyize hanze indirimbo nshya Zamura ibendera

Umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba asengera muri ADEPR SGEEM/ Gikondo, Ndiramiye Amos yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya “ Zamura Ibendera.” Twagiranye ikiganiro aduhishurira byinshi ku buzima bwe ari na yo mvano y’iyi ndirimbo.

Nyuma yo kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye, zirimo: Amasezerano, Icyo Yanditse, Barahiye, Kwa Yesu ni Salama. Ubu yamaze gushyira hanze indirimbo “ Zamura Ibendera.” Yatangaje ko iyi ndirimbo ihimbaza Imana ku byiza yamukoreye n’abanyarwanda muri rusange.

Yagize ati;” Ni indirimbo nahanze nyuma y’ ibikorwa byiza byakataraboneka na korewe na yo. Nkuko bigaragara hari na benshi bakorewe ibyiza na yo. Na bo bati” Zamurirwa ibendera.”

“ Zamurirwa ibendera, twayibonye ku wa Mbere, ku wa Kabiri, ku wa Gatatu, ku wa Kane, ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru. Umwanzi Satani ntiyigeze asinzira, rudatetereza abayisenga iradutabara, ni yamamare.”

Yatangaje ko Imana yamukoreye ibyiza hamwe n’ umuryango we. Dore ko mama we yatangiye kubyara nyuma y’ imyaka 13 yarabuze urubyaro. Amos n’ abavandimwe be bihebeye umwuga w’ivugabutumwa bwiza buturuka ku Mana.

Uyu muhanzi( Amos) ukora umuziki agamije kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Umwami Yesu Kristo, akangurira n’abantu kuva mu byaha kugira ngo bazabone ubugingo buhoraho, yatangaje ko afite indirimbo 25; icumi muri zo ni iz’ amajwi n’ amashusho naho 15 ntizirakorerwa amashusho.

Amos yamaze gushyira hanze alubumu( umuzingo w’indirimbo) “Bazagufasha Gushima” yari igizwe n’ indirimbo 8. Yongeyeho ko arimo gukora indi alubumu.

Yagize ati;” Ndimo gukora indi alubumu (al. Vol 2), YARACYANDITSE,nzayishyira hanze mu kwezi kwa 12, izasohokaho indirimbo 10.”

“ Izi ndirimbo zange zatunganyijwe na Barnabe na Jedeo ndetse Master Pi( mu buryo bw’amajwi) ariko kuri ubu uwo bakorana ni Barnabe naho mu buryo bw’ amashusho ni PR. FEFE, Theodore kftv”.

Amos akomeza ashimira abantu batandukanye bakomeje kumufasha, barimo na Thacien Titus, ati,” Thacien Titus ni umwe mu bantu bambaye hafi, bangira inama, twakoranye n’indirimbo,” Yesu Weee.”

Akomeje kuzenguruka u Rwanda ashimisha abatari bake, ubu ahereye mu karere ka Gisagara.

Yagaraje ko kimwe mu bimubangamiye ari uko atarabona ureberera ibihangano manager umushyigikira mu bitekerezo support no kumunshakira abaterankunga . Ariko yizeza abakunzi b’ umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ko abahishiye byinshi.

Amos yashishikarije abantu kumutera ingabo mu bitugu; basanga ibihanga bye ku mbuga zicuruza umuziki zirimo na YouTube, bakunda bakanasangiza abandi ibihangano bye.

Reba hano indirimbo nshya ya Amos yise “Zamura Ibendera”

Related posts

“Kuvuga ubutumwa mu buryo bwinshi kandi kuririmba mbona byabimfashamo”. Gad Rwizihirwa yashyize hanze indirimbo

Ushaka urupfu asoma impyisi! Pasiteri yongeye guhura n’ urupfu ari muzima nyuma yo kubeshya abakirisitu barenga 250 ababwira ko bagiye gutegereza Yesu mu ishyamba

Umupasiteri yatangaje inkuru mbi ko Imana yamweretse ko umuhanzi ufite izina rikomeye muri ‘ Gospel’ hano mu Rwanda agiye gupfa yibwe na Satani