Mumurenge wa Muhoza mukarere ka Musanze mumudugudu wa Susa habereye ibisa n’urujijo aho abaturage bari bateraniye mugasoko gato ko muri uyumudugudu wa Susa maze bakaza no gutngurwa no kubona Gitifu w’umudugudu azanye n’itsinda ry’abantu bagenda batwara ibirayi by’abaturage bari bacuruje muri kano gasoko ngo kandi akabikora atabanje gusaba uburenganzira.
Aba baturage bemeza ko bakorewe ihohoterwa rikomeye ndetse bakanamburwankana ibyabo, baratabaza basaba ko uyumuyobozi yakurikiranwa maze akihanangirizwa kuberako ibyo arigukorera abaturage bitigeze bibanezeza. abaturage bacururiza muri akagasoko baganiriye na BTN Tv dukesha ayamakuru batagaje ko batewe agahinda n’ibi bintu ngo kuko bizwiko umurenge wa Muhoza utuwemo n’abantu bishoboye ngo rero kuba umuyobozi w’uyumudugudu yaje kubatwarira ibirayi yitwaje ko ngo bigiye kugaburirwa abana b’imirire mibi, kuri bo babifashe nko guteka imitwe ngo kuko muri uyumurenge bagira gahunda ya Shisha kibondo ngo kandi ntabwo ibirayi by’abaturage bikwiriye kuba byakwibwa muri ubu buryo bukoresheje imbaraga ngo kuko nababa bari kubicuruza bab bakeneye amaramuko y’abana babo.
Ubwo itangazamakuru ryavugishaga BIGARANKANA Donath uyobora uyumudugudu unashinjwa n’abaturage ubu bujura kumurongo wa Telephone yahakanye yivuye inyuma ko ibyo ntabyo azi ko ndetse atigeze abikora ariko aba baturage bakaba babimwemeza ndetse bakaba banafite na gihamya yemeza ko uyumugabo yakoze iki gisa no gutenguha ubuyobozi bwamitse mugihe yaba koko yaragiye gufata ibirayi by’abaturage atigeze abamenyesha gahunda iriho maze ngo aba baturage babe babimwerera cg bakabimwangira.