Gisagara: Ubuyobozi bw’Akarere busaba urubyiruko kubyaza umusaruro ibigo by’urubyiruko byo muri aka Karere

Ni igikorwa cyahuje abakorera mu bigo by’urubyiruko byo mu karere ka Gisagara n’itsinda ryavuye mu karere ka Gakenke kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024 aho bamwe bigira kubyo abandi bagezeho.

Muri iki kigo cy’urubyiruko cya Gisagara, Yego Center, harimo ibikorwa byinshi biteza imbere urubyiruko rwinshi rwo muri aka karere bityo ubuyobozi bukangurira urubyiruko kwitabira imirimo ikorerwa muri iki kigo.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul avuga ko Yego Center ya Gisagara irimo ibintu byinshi bitandukanye bifasha urubyiruko kwihangira imirimo binyuze mu kwiga imyuga iboneka muri iki kigo biri no mu bituma basurwa n’ibindi bigo kugira ngo babigireho.

Ati: “Yego Center y’akarere ka Gisagara ikorerwamo ibikorwa byinshi byateza imbere urubyiruko ibyo bituma yigirwaho n’ utundi turere dutandukanye.”

Umuyobozi w’imirimo rusange mu karere ka Gakenke, Nturanye Dieudonné, yavuze ko mu minsi ibiri bamaze mu karere ka Gisagara bigiye byinshi kuri Yego Center yo muri aka karere bityo bigiye kubafasha no mu karere kabo.

Ati: “Twaje mu karere ka gisagara kugirango twigire kuri yego center yaho kuko mu bigaragara yateye imbere, ubwo rero twaje kuyigiraho kugirango ibyiza twabonyeyo tubijyane no muri Yego Center yacu natwe biduteze imbere.”

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yakomeje avuga ko ari ishema ku karere gusurwa n’akarere ka Gakenke ndetse avuga ko bafite gahunda yo kongerera imbaraga yego Center ya Gisagara bongeramo ibindi bikorwa anasaba urubyiruko kugana iki kigo kuko bazungukiramo byinshi.

Yagize ati: “Ni ishema rikomeye kuba abandi bifuza kutwiguraho kubera ko ibi bigaragaza urukundo no kwigiranaho, ibi biratwereka ko hari icyo twakoze bikomeye bituma abandi bifuza kutwigiraho kandi nshishikariza urubyiruko kugana Yego Center bakaza bagafashanya n’abandi mu iterambere ryabo.”

Kugeza ubu Yego Center y’ akarere ka Gisagara ikorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo, ubudozi, ishuri ryigisha umuziki, ibikorwa bya siporo bitandukanye, ikoranabuhanga n’ ibindi.

Muri kano Karere ka Gisagara mu Murenge wa Musha,huzuye ikindi kigo cy’ urubyiruko kizwi nka YEGO CENTER   ,nacyo cyitezweho gutanga serivisi zitadukanye.

 

 

Bimwe mu bikorerwa muri “Yego Center” ya Gisagara.

 

Related posts

Icyumweru cy’ubushakashatsi muri Kaminuza y’ Abaporotesitanti mu Rwanda(PUR),kitabiriwe n’ingeri zitandukanye

Nyabihu: RIB yahagurukiye abahishira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.