Gisagara: Amashimwe ni menshi ku basubijwe mu ishuri

 

Mu Karere ka Gisagara akanyamuneza ni kose ku bana bagaruwe mu ishuri, aho bari bararitaye ibyo bavuga ko biterwa n’amikoro make, Ni nyuma yo kuganirizwa ndetse n’ababyeyi b’abo bana bakigishwa.

Ni bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Gisagara mu Murenge wa Kigembe,ku ishuri ribanza rya EP RUSAGARA, bavuga ko banejejwe no kuba basubijwe mu ishuri, ibyo bavuga ko byari bigoye kuri bo gusa ubu bakaba bashima Leta ndetse n’abafatanyabikorwa bayo ku kubatekereza bagize ubu bakaba basubijwe mu ishuri .

Uwitwa Niyomugabo Jean Pierre yagize ati” Narimaze umwaka naravuye mu ishuri naragiye gushaka ubuzima nakoraga akazi ko kurinda umuceri, akazi ko mu rugo nakoraga no mu birombe. Kuba naragaruwe mu ishuri na byakiriye neza ndashimira abayobozi bamfashije kugaruka ku ishuri, icyo na bashimira ni uko batwibutse bakaduha ibikoresho ni ikintu kiza cyane kuko natwe biradufasha cyane.

Undi nawe ati ” Kuba naragaruwe ku ishuri na byakiriye neza cyane bari kuduha ibikoresho, bakadutangira amafaranga yo kurya, kuba bari kudufasha bizatuma twiga neza cyane turashima cyane rwose”.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere urwego rw’uburezi, barwanya ikibazo cy’abata ishuri, hagamijwe kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Uwambajimana Yohana umwe mu bayobozi batowe n’ababyeyi ngo babafashe mu gukemura ikibazo cy’abana bata ishuri, yavuze ko bakora ubukangurambaga kugira ngo barinde buri mwana guta ishuri.

Ati” Dukora ubukangurambaga tugasobanurira abana ko n’abo babona mu nzego z’ubuyobozi baba baraciye mu ishuri ndetse biri gutanga umusaruro kuko hari umubare munini w’abana wasubiye mu ishuri”.

 

Fideri Nizigiyimana,umwe mu bagize umuryango utegamiye kuri Leta, ISOKO YO KURAMA, yavuze ko bakora ibishoboka byose kugira ngo basubize umwana mu ishuri birimo kubaha ibyo kurya, ibikoresho ndetse n’ibindi.

Yagize ati” Iyo ubajije umwana ikimutera kuba mu muhanda abenshi bakubwira ko biterwa no kubura ubushobozi n’ibikoresho by’ishuri, twe rero ku bufatanye n’akarere tugerageza kubashakira ibyo bikoresho n’amafaranga y’ishuri nk’urugero uyu munsi urabona ko twabazaniye ibiryo mu rwego rwo kubereka ko tubashyigikiye mu myigire yabo tuboneraho no gusaba ababyeyi kudufasha ndetse n’ababyeyi bakagira uruhare mu kumvisha abana ibyiza byo kujya mu ishuri”.

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, igaragaza ko abanyeshuri bava mu mashuri mu byiciro bitandukanye bagabanutseho mu mwaka wa 2023 bagera kuri 6.8%, bavuye ku 8.5% mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome,yavuze ko bari gufatanya n’inzego zose kugira ngo bavugutire umuti iki kibazo cyo guta ishuri muri Gisagara ndetse no mu gihugu hose.

Yagize ati” Kugira ngo umwana ave mu ishuri biterwa n’impamvu nyinshi by’umwihariko ziva mu muryango, niyo mpamvu turi gukorana n’ababyeyi, ikigo n’abafatanyabikorwa na Leta nk’uko Perezida wa Repubulika ahora abitubwira. Iyo umubyeyi ataye inshingano twe tuba ababyeyi, turimo rero turakora inshingano zacu tugashaka n’abafatanyabikorwa kugira ngo umwana atarenganira muri icyo kintu. niyo mpamvu gahunda ya school feeding(kugaburira abana ku ishuri) tuyishyiramo imbaraga”.

Itegeko rigena imitunganyirize y’uburezi rivuga ko umubyeyi cyangwa ufite ububasha bwa kibyeyi afite inshingano zirimo guha umwana uburere bwiza no kwita ku mikurire myiza ye, gutangiza umwana ishuri ku gihe, gukurikirana imyifatire n’imyigire y’umwana, guha umwana ibikenewe mu myigire ye n’ibindi.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashyizwe ahagaragara ku wa 23 Gicurasi 2024,igaragaza ko abana binjiye mu mashuri mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023 ari 94.3% ugereranyije n’abagejeje igihe cyo kwiga, mu gihe mu mwaka wari wabanje bari 87.3% bigaragagaza izamuka rya 7%.

 

Fideri Nizigiyimana,umwe mu bagize umuryango utegamiye kuri Leta, ISOKO YO KURAMA, avuga ko bakora ibishoboka byose kugira ngo basubize umwana mu ishuri.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome,avuga ko bari gufatanya n’inzego zose kugira ngo bavugutire umuti iki kibazo cyo guta ishuri.
Abana bo mu Murenge wa Kigembe,ku ishuri ribanza rya EP RUSAGARA bahawe ibikoresho.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda