Gianni Infantino yahaye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itike yo kwitabira imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 15, kimwe n’ibindi bihugu 211 by’ibinyamuryango bya FIFA, bigiye kujya byitabira Igikombe cy’Isi bitabanje gukina imikino y’amajonjora mu rwego rwo kuzamura impano z’abakiri bato.

Ni ibikubiye mu gitekerezo cy’Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi [FIFA], Gianni Vincenzo Infantino yagejeje ku bitabiriye Inteko Rusange ya 74 ya FIFA iri kubera mu murwa mukuru Bangkok w’igihugu cya Thailand.

Mu busanzwe, iri rushanwa ry’abatarengeje imyaka 15 ni irushanwa rito riba ryubakitse ku buryo buciriritse aho abaryitabira batabanza kunyura mu majojora cyangwa imikino y’ibanze [preliminary qualification rounds].

Muri iyi Nteko Rusange, Umutaliyani Gianni Infantino yatanze igitekerezo cy’uko Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 15 cyajya gikinwa mu buryo budakumira uwo ari we wese, maze buri gihugu kinyamuryango cya FIFA kikitabira; ibintu abantu batatinye guhita bamwereka ko bishobora kugorana mu buryo bw’imitegurire yewe no mu buryo bw’ubushobozi.

Infantino w’imyaka 52 kandi mu bindi bitekerezo yatanze, birimo icyo gutegura Igikombe cy’Isi cy’Abanyabigwi bakanyujijeho. Uyu arajwe inshinga no guteza imbere imikino atitaye ku mbogamizi zose yahura na zo.

Amaze kugaragarizwa inzitizi zatuma ibi bidashoboka, Uyu Mutaliyani ufite inkomoko mu Busuwisi yagize ati:”FIFA itegura 1% ryonyine ry’amarushanwa akinirwa n’amakipe makuru hirya no hino ku Isi. Mugomba kumva ko FIFA itera inkunga ruhago y’Isi yose. Amafaranga tubona turongera tukayasaranganya abanyamuryango babarirwa muri 211; ibintu bidakorwa n’undi muryango uwo ari wo wose.”

Gianni Infantino si zo mpinduka za mbere yaba akoze muri ruhago y’Isi by’umwihariko mu marushanwa manini kuko ku ngoma ye Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyarazamutse kiva ku makipe 24, kigera ku makipe 32.

Ni mu gihe kandi Igikombe cy’Isi cy’Abagabo uhereye mu Gitaha cya 2026 kizabera muri Canade, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse na Mexique; kizakinwa n’amakipe 48 avuye kuri 32. Ni mu gihe kandi Igikombe cy’Isi cy’Amakipe [Clubs World Cup] na cyo kizabamo impinduka kikitabirwa n’amakipe 32 yose.

Nubwo Gianni Infantino agenda azana impinduka ariko, hari izanze kumuhira nko kureka Ikombe cy’Isi kikajya kiba buri myaka 2; ibintu byarwanyirijwe kure cyane.

Inteko rusange ya FIFA yatangiye taliki 15 Gicurasi 2024, isozwa uyu munsi kuwa 17 Gicurasi 2024. Muri iyi Nteko, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Perezida wa FERWAFA, Bwana Munyentwali Alphonse, Visi Perezida wa kabiri, Mugisha Richard n’Umunyamabanga wa Federasiyo, Kalisa Adolphe.

Inteko Rusange ya FIFA yabereye muri Thailand yasabiwemo ko ibihugu 211 byakitabira Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje Imyaka 15.

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe