Gen Sultan Makenga wa M23 yatangaje ko azazanira imperuka DR Congo mugihe imyanzuro y’inama y’umuryango w’ Afurika y’uburasirazuba (EAC) yashyirwa mubikorwa. Soma witonze!

Generali Sultan Makenga uyobora abarwanyi ba M23, yatangaje amagambo akomeye cyane avuga kubikubiye munama yabereye i nairobi muri kenya yahuje abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’uburasira zuba, aho mubyo bigiye hamwe harimo nokuba uyumutwe wa M23 ndetse nindi ifite ibirindiro muburasirazuba bwa repuburika iharanira demokarasi ya Congo yashakirwa igisubizo Kirambye.

M23 iyobowe na Generali Sultan Makenga,ivugako umuzi wo guhoza kunkeke ubuyobozi bwa DR Congo,byaba bifitanye isano n’amasezerano yabaye y’uko bamwe mubanya politike babarizwa muri uyumutwe bahabwa imyanya muri Guverinoma kugirango babashe kuvugira abo bahuje ikibazo cyane ko bivugwa ko uyumutwe washinzwe n’abantu bakatiweho umupaka bakisanga muri congo kubera imipaka ariko igihugu cya Congo kikaba kitabemera ko ari abaturage babo.

Muri ayo masezerano bivugwa ko yaba yarabaye kuwa 23 werurwe 1998, yavugaga ko leta ya DR Congio yariyobowe na Joseph Kabila yemeye imishyikirano n’aba barwanyi ba M23, ndetse inavugako bazahabwa imyanya muri Guverinoma ariko bikaba bitarigeze byubahirizwa, arinayo mpamvu ikomeye itera aba barwanyi guhora bagerageza kurwanya ubutegetsi buriho nko kubibutsa ibyo basezeranyijwe batigeze bahabwa.

Ubwo Gen. Sultan Makenga yaganiraga n’ibiro ntaramakuru byabafaransa, yavuze ko imyanzuro yafatiwe munama y’umuryango wa Afrika y’uburasirazuba yayumvise ariko akaba yaritaye kumwanzuro bafatiye iyi M23 bakanzurako hagiye koherezwa abasirikare b’uyumuryango kujya guhangana n’inyeshyamba ziherereye mumashyamba ya DR Congo Maze Sultan Makenga atangaza ko mugihe byaramuka bishyizwe mubikorwa, aziyambaza inshuti ndetse agakora igishoboka cyose agahindura igihugu cya DR Congo umuyonga, kuko kubwe abona kwaba ari ukwirengagiza nkana ikibatera ku Rwana

Uyumugabo usanzwe uzwiho ubuhanga buhambaye mugutega ibico ndetse no gutegura intambara, yavuzeko ibizabera muri Congo ntaho bizaba bitandukaniye n’imperuka niharamuka hoherejwe abasirikare b’umuryango wa Afrika y’uburasirazuba ngo kuko aramutse atabikoze byazatuma Ikigihugu cyiyemera ko cyaba cyaramutsinze ndetse bikaba byabatera ktubahiriza amasezerano basinyanye.

Related posts

Byakomeye RULINDO ,Meya w’ Akarere n’ u wari Gitifu  bikomeje kugorana

Donald Trump niwe wegukanye intsinzi yo kuyobora Amerika

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.