“Abakunzi b’Inkotanyi barategereje!”_ Gen. Mubarakh Muganga yongeye amavuta mu itara rya APR FC yahize gusezerera FC Pyramids

Umuyobozi w'Icyubahiro wa APR FC aganiriza abakinnyi!

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi b’iyi kipe gusezerera FC Pyramids yo mu Misiri bakinjira mu matsinda ya CAF Champions League nk’uko babyiyemeje.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu iri mu Misiri aho yagiye gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri mu gushaka itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League,ndetse yaraye ikoze imyitozo ibanziriza iya nyuma mu murwa mukuru Cairo wa Misiri.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, Abicishije ku rubuga rwa X, Umuyobozi w’Icyubahiro w’iyi kipe, Gen. Mubarakh MK Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC kwihagararaho bagakora amateka yo kuba ikipe ya mbere igeze mu matsinda ya CAF Champions League.

Yagize ati “Bakinnyi ba APR F.C, mwatweretse ko muri Intare kandi mushoboye. Inama n’intego ni ya yindi. Mwarahize natwe biba uko, nimuze duhigure Abakunzi b’Inkotanyi barategereje. APR F.C, intsinzi Iteka.”

Amakuru avuga ko APR FC yakaniye gusezerera Pyramids FC kugera n’aho abakinnyi bashyiriweho agahimbazamusyi k’ibihumbi 3 by’Amadorali kuri buri umwe.

Nyuma y’uko Fiston Kalala Mayele yanze ko APR FC isoza umukino ifite impamba ubwo yishyuraga igitego umukino ukarangira ari igitego 1-1, APR FC irasabwa nibura kwinjiza igitego kugira ngo ibe yakomeza. Ishobora gutsinda 1-0, 2-0, 2-1… cyangwa no kunganya ibitego biri hejuru ya 2 kubera ko CAF igiha agaciro igitego cyatsindiwe hanze.

Uyu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Nzeri 2024 mu murwa mukuru Cairo wa Misiri, aho ikipe izatsinda uyu mukino w’Ijonjora rya Kabiri azahita yinjira mu matsinda ya CAF Champions League ya 2024/2025.

Gen. Mubarakh aganira n’Umutoza, Darko

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda