Gatsibo: Umuyobozi w’ Umugudu nk’ inshingano ze yagiye gukiza umugabo n’ umugore ibyari ugukiza bimuviramo urupfu.

 

Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru iteye agahinda naho umukuru w’ umudugudu wa Nyaruhaga yagiye gukiza umuryango nk’ umuyobozi agiye umugabo amukubita isuka yo mu bwoko bwa majagu mu mutwe ahita ahasiga ubuzima.

Inkuru mu mashusho

Byabereye mu Murenge wa Gatsibo ,Akagari ka Manishya mu Mudugudu wa Nyaruhanga wo muri kariya Karere twavuze haruguru.

Amakuru avuga ko uyu mugabo wishe umuyobozi w’Umudugudu asanzwe afite umugore n’abana babiri, akaba afite imyaka 43. Bivugwa ko yishe umuyobozi w’Umudugudu wari ugiye kubakiza kuko yarwanaga n’umugore we bari bavanye mu kabari kari mu gasantere batuyemo.

Mutabazi Geofrey,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo,yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko koko uyu muyobozi w’Umudugudu witwaga Kamana Ildephonse, yishwe n’umugabo baturanye warwanaga n’umugore we akajyayo mu ijoro agiye kubakiza.Yagize ati “Amakuru twamenye ni uko umugore n’umugabo batashye basinze bageze mu rugo batangira gutongana baza kurwana, umugore niwe wahuruje. Umuyobozi w’Umudugudu rero yahuruye ajya kubakiza, umugabo yahise amuhindukirana aba ariwe barwana aza kumurusha imbaraga rero amukubita majagu mu mutwe undi ahita yitaba Imana.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ku bufatanye n’abaturage uyu mugabo w’imyaka 43 yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa inzego z’umutekano, kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mugera.Yakomeje avuga ko bikiba bahise bajyanayo n’abandi bayobozi barimo abo mu nzego z’umutekano bajya guhumuriza abaturage no kubasaba ko abafitanye ibibazo by’amakimbirane kugana ubuyobozi bukabafasha kubikemura aho kurwana bishobora gutera urupfu.

Nyakwigendera wari umukuru w’Umudugudu yasize umugore n’abana batandatu mu gihe umugabo n’umugore barwanaga bo bafitanye abana babiri.

 

Related posts

Gasabo: Urubyiruko rwishimiye kwigira ku bakuze ku mishinga yabo.

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.