Gatsibo: Ubwo umugabo yari agiye gusezerana n’ umugore we mu mategeko byaje kurangira atawe muri yombi , abari baraho bagwa mu kantu , inkuru irambuye…

Ni Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Mubura, umugabo yafashwe n’ inzego z’ umutekano ku munsi w’ ubukwe bwe n’ umugore we bari bamaranye imyaka itanu babana , azira ko hari undi mugore babanaga banabyaranye tarageza imyaka y’ ubukure.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Nyakanga 2022, aho bivugwa ko umugabo witwa Karahanyuze Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Rusasa mu Kagari ka Yaba mu Murenge wa Muhura , yari agiye gusezerana n’ umugore we Mukashyaka muri gahunda y’ Akarere ka Gatsibo n’ Itorero EAR yo gusezeranya imiryango isaga 30 yabanaga mu buryo butemewe n’ amategeko.

Ubwo aba bombi bari bagiye gusezerana , inshuti zabo n’ imiryango yabo bari babukereye biteguye ibyishimo by’ ubukwe nk’ abandi , gusa mbere y’ uko iyi miryango itangira gusezerana , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Muhura yasabye abari bitabiriye uwo muhango ko uwaba afite impamvu yatuma hari umuryango utasezerana yayivuga.

Nibwo rero haje guhaguruka umugore uteruye umwana w’ amezi atandatu avuga ko Karahanyuze yanze kumwiyandikishaho kandi baramubyaranye baranabanaga nk’ umugabo n’ umugore nyamara yaramuhishe ko afite umugore.

Hahise hagenzurwa ibyangombwa by’ uyu uvugwa ko ari umugore we wa Kabiri , barebye muri sisiteme y’ ikoranabuhanga y’ irangamimerere basanze uyu mugore yaravutse ku itariki 01/ 01 / 2004 , ubu akaba aribwo yujuje imyaka 18 y’ amvuko , nyamara umwana afite yaravutse ku itariki 28 / 12 / 2021; bisobanuye ko yahohotewe kuko yabyaranye na Karahanyuze atarageza imyaka 18 .

Related posts

Ngo ntabwo barya! Umugore wa Kabila yanenze abasirikare ba Congo kubaga Inka ze none bakarenzaho no kuzirira mu rwuri rwe!

Nyuma y’uko leta ya Congo yanze gushyira mu gikorwa ibyo yaganiriye na M23, aba barwanyi bongeye kwigarurira Walikare

Ingabo za Congo zashatse guhengera Abanyamulenge mu munsi mukuru wa Pasika nabo basanga bari maso, babereka ko batojwe