Gasogi yasomeje Mukura kuri divayi y’indurwe, Gorilla yakira Vision FC mu cyiciro cya mbere

Ikipe ya Gasogi United yatsinze Mukura Victory Sports et Loisirs igitego 1-0 mu mukino ufungura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ya 2024/2025, Mugunga Yves atangira ahesha Gorilla FC amanota atatu imbere ya Vision FC kuri uyu wa Kane taliki 15 Kanama 2024.

Yari intango ya Shampiyona aho umukino wari ukomeye kuri uyu munsi wari uwo Gasogi United yatsinzemo Mukura Victory Sports et Loisirs imbere y’abafana bayo kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Muri uyu mukino, ikipe ya Gasogi United ni yo yatangiye ihererekanya umupira ubona Mukura VS yo ikina nkaho itaziranye itakaza umupira bya hato na hato.

Iyi kipe y’abafana bitwa “Urubambyingwe” yakomeje gukina neza ndetse ikanoba uburyo bwashoboraga kuvamo igitego nk’aho yabonye kufura nziza ku ikosa ryari rikorewe Malipangou gusa ntiyagira icyo itanga.

Mukura Vs yaje gukanguka maze ku munota wa 12, Agyenim Mensah azamukana umupira acenga agiye kwinjira mu rubuga rw’amahina myugariro wa Gasogi United Hakizimana Adolphe amutereka hasi umusifuzi atanga kufura yatewe na Vincent Adams ishyirwa muri koroneri.

Umukinnyi w’Umunya-Ghana Mukura VS yasinyishije muri iyi mpeshyi Agyenim Mensah Boateng yakunze kuzonga abakinnyi ba Gasogi United akanakorerwaho amakosa menshi ari nabyo byaviriyemo Hakizimana Adolphe guhabwa ikarita y’umuhondo nyuma yuko yari amutegeye mu kibuga hagati.

Ku munota wa 30, Gasogi united yafunguye amazamu ku ishoti ryari rirekuwe maze umunyezamu Nicolas Ssebwato ntiyafata umupira ngo awugumane bituma wifatirwa na Harerimana Abdelaziz awutereka mu nshundura.

Nyuma yo gutsindwa Mukura VS yatangiye gushaka uko yakwishyura ikanarema uburyo nk’aho Obedi Niyomukiza yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ashaka Jordan nzau Ndimbuba gusa ba myugariro ba AS Kigali baba maso.

Ku munota wa 39 w’umukino, Afhamia Lotfi utoza Mukura VS yakoze impinduka mu kibuga akuramo Jordan Nzau Ndimbumba wari wagize ikibazo cy’imvune hajyamo Nisingizwe Christian. Igice cya Mbere vyarangiye Gasogi United ikomeje kuyobora.

Mu gice cya Kabiri Mukura VS yari ifite akazi ko gushja uko yakwishyura yaje mu gice cya kabiri igikomeje kurushwa.Ku munota wa 52 Gasogi United yaribonye igitego cya kabiri ku mupira mwiza Malipangou yarabonye ari imbere y’izamu ariko Nicolas Ssebwato aratabara awumukura ku kirenge.

Umukino ubura iminota micye ngo urangire Iradukunda Elie Tatou yazamukanye umupira acenga yinjira mu rubuga rw’amahina agiye kurekura ishoti ryashoboraga kuvamo igitego maze ba myugariro ba Gasogi United baratabara bashyira umupira muri koroneri.

Umukino warangiye Gasogi United yegukanye amanita 3 ya mbere itsinze Mukura VS igitego 1-0.

Mu yindi mikino yabaye Gorilla FC yatsinze Vision FC yari igarutse mu cyiciro cya mbere, igitego 1-0 cyatsinzwe na rutahizamu Mugunga Yves ku munota 90+6 w’umukino.

Ku rundi ruhande, ikipe ya Bugesera FC yaguye miswi na Amagaju FC 0-0 mu mukino wabereye kuri Stade Régionale y’i Bugesera.

Gasogi United yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota atatu inganya na Gorilla FC mu gihe Bugesera na Amagaju zifite inota rimwe.

Abdelaziz nyuma yo gufungura amazamu!
Gorilla FC yatangiye itsinda Gorilla FC igitego 1-0!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda