Gasogi United iratumira abakunzi bayo

Gasogi United iratumira abakunzi bayo kuza mukino wo kwishyura kuri uyu wa kane 28/12/2023 kuri Kigali Pele Stadium Saa 15h00’, Mu rwego rwo gukomeza kwifurizanya impera nziza z’umwaka, kwinjira kuri uyu mukino ni ubuntu.
Gasogi United irahuramo na TsindaBatsinde.

Ikipe ya Gasogi United yitabiriye igikombe cy’Amahoro uyu mwaka, nubwo umwaka ushize bitagenze neza bakikura mwirushanwa kubera imitegurire mibi,nubu umuyobozi wa Gasogi United KNC aranenga uko byateguwe.

Igikombe cy’amahoro ushingiye kugisobanuro cyacyo cyakabaye gitegurwa neza kuko bifite ubutumwa bwiza bitanga mu baturage, ariko usanga bamwe mu bayobozi bashinzwe amarushanwa babikiniramo uko bishakiye kandi bitakagombye,kuko bashyiraho amategeko abangamira amwe mu makipe yitabira.

Urugero muri uyu mwaka hari ikipe itazakomeza kabone nubwo baba batsinze,ubundi ibintu bitabaho kuko bojyeyemo amakipe abiri nyuma yatombora bituma imibare idahura.

Related posts

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]

Yazamuye abarimo Djabel na Ruboneka! Urwibutso rw’Umutoza Ntirenganya Jean De Dieu witabye Imana