Gasogi United imaze kwirukana undi rutahizamu ukomeye

Gasogi United ikomeje gushimira abakinnyi batandukanya,ubu ugezweho ni Ishimwe Kevin batazira Rushibura.

Uyu mukinnyi Ishimwe Kevin umaze gushimirwa na Gasogi United yanyuze muri Rayon Sports ariko kubera imyitwarire mibi yagaragazaga bituma bamwirukana.

Amakuru aturuka muri Gasogi United avuga ko yakomeje kugaragaza kutitwara neza,bashaka kumwohereza mu ikipe y’abato ba Gasogi arabyanga asaba ko batandukana.

Ariko amakuru agera kuri Kglnews nuko ngo impamvu Gasogi United ikomeje gushimira abakinnyi nuko ngo abakinnyi bamaze amezi abiri batazi uko umushahara usa,wagerageza gusaba amafaranga yawe bagahita bibifata nko kugumura abandi bakinnyi,bigahita bikuviramo kwirukanwa.

Bivugwa ko aribyo byatumye batandukana na rutahizamu Maxwell na Ishimwe Kevin.

 

Nyamara Gasogi United kuri uyu wa 5 tariki 12 Mutarama 2024 izasura Rayon Sports mu mikino y’igice cya kabiri cya shampiyona.

Related posts

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]

Yazamuye abarimo Djabel na Ruboneka! Urwibutso rw’Umutoza Ntirenganya Jean De Dieu witabye Imana

“Singiye muri Real Madrid gukora nk’ibya Cristiano, Birahambaye” _ Kylian Mbappé yacyeje intwari ye mbere yo kwishakamo uzaririmbwa mu Budage