Gakenke: Umwarimu yapfuye nyuma yo gutwarwa n’amazi.

Ibi byabaye mu masaha ya nimugoroba yo kuwa mbere Tariki ya 19 Gashyantare 2024 mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke aho umwarimu wigishaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rukura, yatwawe n’umwuzure ubwo yageragezaga kwambuka ikiraro cyari cyarengewe n’amazi y’imvura yari imaze kugwa.

Mukandayisenga Vestine,Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko ayo makuru bayabwiwe n’abagore babiri bari kumwe n’uwo mwarimu, aho bo barokowe n’amakenga bagize banga kwambuka icyo kiraro.

Ati :“Ni amazi yamutwaye bamushakishije bamubona yapfuye.Abagore babiri bari kumwe bo banze kwambuka baravuga bati aha hantu hatabona n’imvura yaguye gutya ntabwo twambuka, arababwira ati ntimugatinye aba arambutse aba abuze atyo, ni na bo batanze amakuru, bati twari kumwe n’umuntu none amazi aramutwaye. Gutinya kwabo kwabafashije, twari kubura benshi iyo bambukira rimwe.”

Uyu muyobozi yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera n’abo basanzwe bakorana muri GS Rukura, avuga ko icyo kiraro cyateje impanuka gisanzwe gikoreshwa ndetse avuga ko n’imodoka zikinyuraho, gusa asaba abaturage kucyitondera mu gihe imvura yaguye.

Ikindi kandi yanabasabye ko mu gihe imvura yaguye bajya bacumbika.

Jean Damascene Iradukunda/ kglnews.com I Gakenke.

Related posts

Ngo ntabwo barya! Umugore wa Kabila yanenze abasirikare ba Congo kubaga Inka ze none bakarenzaho no kuzirira mu rwuri rwe!

Nyuma y’uko leta ya Congo yanze gushyira mu gikorwa ibyo yaganiriye na M23, aba barwanyi bongeye kwigarurira Walikare

Ingabo za Congo zashatse guhengera Abanyamulenge mu munsi mukuru wa Pasika nabo basanga bari maso, babereka ko batojwe