FERWAFA yanze kurya indimi imbere y’umujyi wa Kigali ku kibazo cyo guhagarika imikino ya shampiyona hakavugururwa Kigali Pele stadium

Uyu munsi tariki ya 19 Ukwakira ishyirahamwe rifite mu nshingano umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ryashyize hanze ibaruwa isubiza iyo umujyi wa Kigali wari waryandikiye.

Umujyi wa Kigali wari wandikiye Ferwafa uyimesha ko hagati ya tariki 23 na 29 Ukwakira company ifite inshingano zo kuvugurura Kigali Pele stadium izasubukura imirimo. Ibyo bikaba byari gutuma imikino yagombaga gukinirwa kuri iki Kibuga muri ayo matariki yimurwa cyangwa ikajyanwa kubindi bibuga.

Mu ibaruwa Ferwafa yanditse uyu munsi isubiza umujyi wa Kigali yawusabye ko imirimo yo kuvugurura sitade yakimurwa igashyirwa hagati ya tariki 12 na 22 zu kwezi gutaha kwa 11. Cyane ko icyo gihe nta mikino ya shampiyona izaba iri gukinwa kubera ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda izaba iri gukinira i Huye.

Ibaruwa yose Ferwafa yandikiye umujyi wa Kigali.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda