FC Pyramids y’abantu 52 yageze mu Rwanda mu ndege yayo bwite, isanga APR FC ikubita agatoki ku kandi

Tony Kabanda yakiriye Pyramids ku Kibuga cy'Indege i Kanombe

Ikipe ya Pyramids yo mu Misiri yageze mu Rwanda aho ije gukina umukino ubanza wa CAF Champions League izakirwamo na APR FC kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024 Saa Kumi n’Ebyiri.

Uzaba ari umukino wo mu cyiciro cya kabiri cy’ijonjora rya CAF Champions League y’uyu mwaka, aho umukino ubanza uzabera muri Stade Nationale Amahoro, i Remera mu Mujyi wa Kigali, mu gihe uwo kwishyura uzabera mu murwa mukuru, Cairo wa Misiri.

Ahagana mu masaha ya saa Tatu z’Ijoro kuri uyu wa Gatatu, ni bwo iyi kipe yageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe, aho yaje n’indege yayo bwite zizwi nka “Private Jet”.

Iyi kipe ikinamo abakinnyi bakomeye nk’Umunye-Congo, Fiston Kalala Mayele, yakiriwe n’Umuvugizi wa APR FC Tony Kabanda ayiha ikaze mu gihugu.

Nyuma yo kugera i Kanombe, iyi kipe yazanye n’abantu 52 yahise yerekeza kuri Hotel ya Radson Blue aho izacumbika kugeza isubiye mu Misiri.

Umunya-Ghana, Daniel Nii Ayi Laryea ni we uzaba atamiye ifirimbi nk’umusifuzi mukuru muri uyu mukino, aho azaba yunganirwa na bene wabo bo muri Ghana, Kwasi Acheampong BROBBEY na Seth Abletor nk’abasifuzi b’igitambaro na Charle Benle BULU uzaba ari umusifuzi wa kane; mu gihe Umunya-Ouganda, Mike Letti azaba ari komiseri; naho Umunya-Somalie, Ali Mohammed Ahmed azaba ashinzwe kubagenzura.

Iyi Pyramids yaherukaga mu Rwanda ije gukina na APR FC mu mwaka ushize wa 2023 na none mu ijonjora nk’iri, aho itabashije gukura intsinzi i Kigali kuko amakipe yombi yanganyije 0-0.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC izaba yongeye kwakira FC Pyramids kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024, aho iyi Nyamukandagira Mu Kibuga Kikarasa Imitutu yizeye gutsindira i Kigali, hatitawe ku bizava mu Misiri.

Tony Kabanda yakiriye Pyramids ku Kibuga cy’Indege i Kanombe
Abakinnyi ba Pyramids bagera i Kigali

Pyramids yaje igizwe n’abantu 52
Pyramids yaje mu ndege yayo bwite!

Related posts

Halaand yananiwe kurokora Man City imbere ya Inter Milan ngo akureho agahigo ka Cristiano, PSG itsinda zahize, Ibitego birarumba! UEFA Champions League yakomeje

BetPawa PlayOffs 2024: Patriots BBC yahambiriye APR BBC, byose bitangira bundi bushya [AMAFOTO]

APR FC yasesekaye kwa Pyramids mu Misiri ikubita agatoki ku kandi [AMAFOTO]