EURO 2024: U Bwongereza bwayoboranye itsinda ipfunwe, Denmark isanga u Budage muri ⅛

Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yayoboye itsinda rya gatatu mu buryo budatanga icyizere nyuma yo kunganya n’Ikipe y’Igihugu ya Slovenie 0-0 mu mikino ya EURO 2024 ikomeje kubera mu gihugu cy’u Budage kugera muri Nyakanga uyu mwaka.

Wari umukino usoza iyo mu matsinda aho kuri Stade iherereye mu mujyi wa Cologne [Köln] mu gihugu cy’u Budage haberaga umukino Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yari yakiriye iya Slovenie mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri taliki 25 Kamena 2024.

Intangiro z’uyu mukino zaranzwe n’ihanga rikomeye ku mpande zombi icyakora ikijyanye no kurema amahirwe menshi imbere y’izamu u Bwongereza bukaza hejuru binyuze mu bakinnyi babwo nka Harry Kane, Jude Bellingham na Phil Foden Walter.

Ku munota wa 34, u Bwongereza bwabonye “Coup Franc” ku ikosa ryari rikorewe Bukayo Saka Ayoyinka Temitayo muri metero 39 uvuye ku izamu rya Slovenie, ariko Phil Foden Walter ateye ishoti riremereye umunyezamu Jan Oblak awufata neza cyane.

Ku munota wa 39, Kieran Trippier yahinduye umupira wihuta cyane imbere y’izamu ashakisha Conor Gallagher na Harry Kane wari wakomeje kugaragaza amakari, ariko bakererwaho amasegonda make cyane.

Umusifuzi w’Umufaransa Clément Turpin yahushye mu ifirimbi isoza igice cya mbere ibihugu byombi bikinganya 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rw’Intare Eshatu z’u Bwongereza aho Kobbie Mainoo Boateng yinjiye mu kibuga asimbuye Conor Gallagher wari witwaye nabi atakaza imipira myinshi hagati mu kibuga.

Ku munota wa 69, Gnezda Cerin yacitse myugariro Marc Guehi aramukurura bimuviramo no kwerekwa ikarita y’umuhondo n’ubwo abasore ba Slovenie ntacyo bamajije iyo “Coup Franc”.

Kera kabaye umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Gareth Southgate yinjije mu kibuga Cole Jermaine Palmer asimbuye Bukayo Saka Ayoyinka Temitayo ku munota wa 70 w’umukino, mbere gato y’uko Josip Ilicic asimbura Benjamin Sesko ku ruhande rwa Slovenie.

Nyuma yo kwinjira mu kibuga kwa Cole Palmer u Bwongereza bwarushijeho gusatira bikomeye n’ubwo n’ubundi gushyira mu izamu byakomeje kugorana, ari na ko Trent Alexander Arnold asimbura Kieran Trippier na Anthony Gordon yinjiye mu kibuga asimbura Phil Foden Walter ku munota wa 88.

Ku munota wa 90+1, Harry Kane yacomekeye Cole Jermaine Palmer mu kaguru k’iburyo ahita ashota mu izamu umuzamu ufatwa neza n’Umunyezamu Jan Oblak nyuma gato y’uko Trent Alexander Arnold agerageza ishoti risoza inyuma y’urubuga rw’amahina rikanyura hejuru y’izamu.

Nyuma y’iminota ine y’inyongera, Umusifuzi w’Umufaransa Clément Turpin ahuha mu ifirimbi isoza umukino urangira nk’uko watangiye ari 0-0.

Nyuma y’Imikino yo mu itsinda rya Gatatu [C], u Bwongereza burayoboye n’amanota atanu [5], Denmark ku mwanya wa kabiri n’amanota atatu [3] aho izanahura n’u Budage muri ⅛ cy’irangiza. Iyi Slovenie iza ku mwanya wa gatatu na yo n’amanota atatu, mu gihe Serbie ari iya nyuma [Kane] muri iri tsinda n’amanota abiri [2]

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi 

Jordan Pickford yari ahagaze mu biti by’izamu ry’u Bwongereza, Kyle Walker, John Stones, Marc Guehi, na Kieran Trippier mu bwugarizi; Conor Gallagher, Declan Rice imbere ya ba myugariro; Bukayo Saka, Bellingham, na Phil Foden bakiniraga mu mugongo wa rutahizamu Harry Edward Kane.

Ku rundi ruhande, Jan Oblak yari mu biti by’izamu rya Slovenie; Karnicnik, Drkusic, Jaka Bijol, Eric Janza mu bwugarizi; Stojanovic, Gnezda Cerin, Elsnik, na Mlakar mu kibuga hagati; mu gihe Benjamin Sesko, na Sporar bashakiraga ibitego Slovenie y’umutoza Kek.

Cole Palmer yinjiye mu kibuga agira ibyo ahindura gusa igitego gikomeza kubura!
Jude Bellingham utitwaye neza mu mukino aganira na Cole Jermaine Palmer!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda