EURO 2024: U Bufaransa buzesurana n’u Bubiligi, u Budage na Denmark! Uko amakipe azahura kuva muri ⅛ kugera ku mukino wa nyuma

U Bufaransa bwananiwe kuyobora itsinda rya kane riyoborwa na Autriche!

Irushanwa rihuza Amakipe y’Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, EURO rya 2024 rigeze muri ⅛ cy’irangiza aho amakipe 16 ari yo yabashije kuva mu matsinda, mu gihe andi umunani yasezeweho.

Ni irushanwa riri kubera mu mijyo umunani itandukanye mu gihugu cy’u Budage kuva taliki 14 Kamena 2024, kuzagera taliki 14 Nyakanga 2024.

Mu mikino iremereye izaragara muri ⅛ cy’irangiza hari uzahuza ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa n’u Bubiligi, nyuma y’uko ibi bigugu byombi bisoreje ku mwanya wa kabiri aho Abafaransa bakinirwa n’abarimo Kylian Mbappé bakurikiye Autriche, mu gihe u Bubiligi bwa Romelu Lukaku na Kevin De Bruyne bwakurikiye Roumanie.

Ikipe y’Igihugu ya Espagne kandi na yo izahura n’iya Georgia, Portugal ihure na Slovenie, u Budage buhure na Denmark ndetse u Bwongereza bwisobanure na Slovaquie.

Mu yindi mikino Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani izakina n’u Busuwisi, Roumanie ikine n’u Buholandi naho Autriche ikine na Türkiye.

Imikino ya ⅛ iteganyijwe gutangira taliki 29 Kamena [6] igasozwa taliki ya 2 Nyakanga [7] 2024. Imikino ya ¼ yo izakinwa hagati ya taliki 5 Nyakanga n’iya 6 Nyakanga 2024.

Ni mu gihe imikino ya ¼ izakinwa hagati ya taliki 9 Nyakanga n’iya 10 Nyakanga, maze umukino wa nyuma ukazaba taliki 14 Nyakanga 2024 ku Kibuga Olympiastadion mu murwa mukuru Berlin w’u Budage.

Igishushanyo kigaragaza uko amakipe azagenda ahura kuva muri ⅛ kugera ku mukino wa nyuma!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda