EURO 2024: U Budage bwasekuye Denmark mu mukino w’imirabyo n’inkuba, bwerekeza muri ¼ [AMAFOTO]

U Budage bwabonye intsinzi buhita bwerekeza muri ¼!

Mu mukino wagiye urogorwa n’imirabyo n’inkuba, Ikipe y’Igihugu y’u Budage yikijije iya Denmark iyitsinda ibitego 2-0 muri ⅛ cy’irangiza ihita ikatisha itike ya ¼ mu mikino y’irushanwa rihuza Amakipe y’Ibihugu by’u Burayi, EURO 2024 rikomeje kubera mu Budage kugera taliki 14 Nyakanga 2024.

Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 29 Kamena 2024 kuva Saa Tatu z’ijoro kuri Stade Signal Iduna Park, aho wari uhagarariwe n’Umusifuzi w’Umwongereza, Michael Oliver.

Mu ntangiriro z’umukino, Ikipe y’igihugu y’u Budage yari iri hejuru ndetse ku munota wa 3 wonyine yari yamaze kunyeganyeza inshundura ku gitego cyari gitsinzwe na myugariro Nicolas Schlotterbeck akoresheje umutwe ariko birangira umusifuzi Michael Olivier asifura ko habayemo amakosa ubwo Toni Kroos yazamuraga koruneri, igitego kirangwa biguma ari 0-0.

Ikipe y’igihugu y’u Budage yakomeje kwatsa umuriro imbere y’izamu rya Denmark ariko umunyezamu, Kasper Schmeichel akomeza kuba ibamba akuramo amashoti aremereye.

Ku munota wa 20, ikipe y’Igihugu ya Denmark nayo yabonye uburyo bwashoboraga kugira icyo bibyara ku mupira muremure waruzamuwe na Joachim Andersen maze ufatwa na Christian Eriksen agiye gutereka mu izamu ariko Antonio Rüdiger aritambika umupira ujya muri koroneri.

Ikipe y’Igihugu ya Denmark yakomeje gukina ubona noneho yiyuburiye iri kurusha u Budage ndetse ikanabona amahirwe imbere y’izamu nkaho yabonye kufura nziza gusa itewe na Christian Eriksen ayitera mu rukuta.

Ku munota wa 34, umukino waje guhagarara bitewe nuko kuri Stade ya Signal Iduna Park hari hari imvura nyinshi ivanzemo imirabyo n’inkuba nk’ikitarushange mu mujyi wose wa Dortmund iyi Stade yubatsemo ndetse no bindi bice bitandukanye by’igihugu cy’u Budage.

Umusifuzi Michael Oliver yaje gusubukura umukino nyuma y’iminota 24 Ikipe y’Igihugu y’u Budage iza isatira cyane abarimo Kai Havertz babona amahirwe imbere y’izamu gusa igice cya mbere kigiye kurangira na Denmark yarase uburyo buremereye ku mupira Christian Eriksen yarahaye Rasmus Højlund ariko birangira Manuel Neuer awumukuye ku kirenge.

Mu gice cya kabiri ikipe y’Igihugu y’u Budage yaje ishaka igitego ku bubi no kubwiza maze ku munota wa 52 David Raum ahindura umupira myugariro wa Denmark, Joachim Andersen awukozaho intoki bituma umusifuzi ajya kuri VAR avayo atanga penariti.

Ni penaliti yahise iterwa na Kai Havertz ayitereka mu nshundura igitego cya 1 kiba kirabonetse. Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Denmark bakomeje gukora amakosa nyuma yo gutsindwa igitego cya 1 maze bigeze ku munota wa 68 Nicolas Schlotterbeck ahereza umupira muremure Jamal Musiala yinjira mu rubuga rw’amahina aterekamo igitego cya 2; umukino unarangira utyo.

Iyi ntsinzi yahise Abadage baba igihugu cya kabiri kibonye itike ya ¼ nyuma y’Ikipe y’Igihugu y’u Busuwisi. Abadage bazahura n’izarokoka hagati ya Espagne na Georgia, mu gihe u Busuwisi buzahura n’izava hagati ya Slovaquie n’u Bwongereza.

Kai Havertz amaze gufungura amazamu kuri penaliti!
U Budage bwabonye intsinzi buhita bwerekeza muri ¼!
Imirabyo n’inkuba byahagaritse umukino iminota 24!
Antonio Rüdiger yatowe nk’umukinnyi waranze umukino!

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe