Ese koko Nyambo Jesca , yaba atwitiye Titi Brown, ibyo mwahishwe?

 

Ku mbuga nkoranyambaga, harimo gucicikana inkuru , y’Umukinnyi wa filime Nyambo Jesca, umaze no kumenyekana cyane hano mu Rwanda, ko yaba atwitiye Titi Brown.

Gusa amakuru yaje gutangazwa na Nyambo ,yahakanye inkuru zavugaga ko yaba atwite inda ya Titi Brown, avuga ko atarota abyarana n’uyu musore kuko ari inshuti ye isanzwe (Besto).

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Umuyoboro wa You Tube wa Chita Magic, cyashyizwe hanze ku wa 21 Ukuboza 2024.Inkuru z’uko Nyambo yaba atwite zavuzwe cyane mu Ugushyingo 2024 ubwo hasozwaga iserukiramuco rya Mashariki Film Festival, kuko uyu mukobwa yitabiriye ibi birori akahagera yatinze ndetse agataha bitarangiye.

Muri icyo kiganiro Nyambo yavuze ko ibyo abantu bahereyeho bamushinja gutwita inda ya Titi Brown byatewe n’uko yari umutwe akaba ari yo mpamvu yahageze atinze, n’umwanya muto yahamaze akaza kuremba ku buryo yatashye ibyo birori bya Mashariki Film Festival bitarangiye.

Nyambo kandi yavuze ko abakwirakwije ibyo bihuha by’uko atwite babitangiye cyera, ku buryo aramutse atwite nk’uko babivuga ubu yakabaye afite inda nkuru igaragarira buri wese.

Related posts

Umuhanzi DeekoBoy agarutse mu ishusho nshya nyuma y’umwaka wa 2024 utaramworoheye

“Wankunze ntabikwiriye mwami” Amwe mu magambo y’amashimwe ari mu ndirimbo ‘Ndi Uwawe’ ya Bonfils

Atuma benshi bemera ko Imana ibaho! Sobanukirwa Songella ufite ubwiza butangaje.