Ese koko impunzi zo muri Ukraine zizoherezwa n’Ubwongereza mu Rwanda? Umva icyo Borris Johnson abivugaho

Ibihugu by’u Rwanda n’Ubwongereza byasinyanye amasezerano yo kohererezanya impunzi zizava mu Bwongereza zoherezwa mu Rwanda. Aba ni abimukira baturuka mu bihugu bitandukanye basaba ubuhungiro mu Bwongereza ariko bakaba barinjiye muri icyo gihugu baciye inzira z’ubusamo zitemewe. Muri abo harimo abakomoka muri Ukraine. Benshi baribaza kuri aya masezerano y’u Rwanda n’Ubwongereza bakibaza nimba n’impunzi zikomoka muri Ukraine zizoherezwa mu Rwanda. Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson avuga ko ari ibintu bishoboka mu magambo ariko atizeye ko mu bikorwa bizakunda.

Boris Johnson uri mu Rwanda mu nama mpuzamahanga ihuje ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza CHOGM, yavuze ko mu magambo bishoboka ko n’abimukira bavuye muri Ukraine bakinjira mu Bwongereza mu buryo butemewe bazoherezwa mu Rwanda, ariko ku rundi ruhande avuga ko atizeye ko mu bikorwa bizapfa gushoboka. Boris Johnson avuga ko Leta y’Ubwongereza yashyizeho inzira ebyiri zo gufasha impunzi zituruka muri Ukraine kugirango zibashe gusaba no kubona ubuhungiro mu Bwongereza byemewe, ubu buryo ngo bwafashije ibihumbi by’impunzi z’abanyaukraine kubona ubuhungiro mu Bwongereza.

Ku rundi ruhande rero ngo hari n’abandi byanya-Ukraine, bahitamo kunyura inzira z’ubusamo zo mu nyanja bakinjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko. Aba bazafatwa nk’abandi bimukira bakomoka mu bindi bihugu binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe. Impamvu ituma bamwe mu mpunzi zo muri Ukraine baca inzira zitemewe nuko kugirango ubone uko winjira mu Bwongereza bisaba kuba ufiteyo benewanyu, cyangwa ukaba ufite umuryango wemera kukwishingira ngo uguhe icumbi. Ibi bikaba aribyo bigora abashaka kwinjira bagahitamo kunyura izindi nzira.

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wamubajije nimba impunzi zituruka muri Ukraine nazo ziri mu zizoherezwa mu Rwanda, Boris Johnson yasubije ati”Ikintu kizagenderwaho mu kohereza impunzi mu Rwanda, ni ukureba nimba baraje mu buryo butemewe”. Yakomeje avuga ko Leta y’Ubwongereza yatanze ibyangombwa byo gutura mu Bwongereza(Visas) ku banya-Ukraine basaga ibihumbi ijana na mirongo itatu (130, 000).

Ati ”nimba waraje hano mu buryo butemewe, urumva ko wapinze abaje mu buryo bwemewe”. Yavuze ko mu magambo bishoboka ko abo bimukira bo muri Ukraine bakoherezwa mu Rwanda, ariko atabyizeye. Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Yolande Makolo aheruka kubwira abanyamakuru bari bamubajije iki kibazo ko u Rwanda rwiteguye kwakira impunzi iyo ariyo yose.

Icyemezo cyo kohereza impunzi z’abimukira mu Rwanda basabaga ubuhungiro mu Bwongereza ntikivugwaho rumwe na benshi ku ruhando mpuzamahanga, hari abakinenze bavuga ko ari ubucuruzi bw’abantu ariko Perezida Paul Kagame yasobanuye ko ibyo ataribyo, ko u Rwanda nk’igihugu kizi ingaruka z’ubuhunzi kitakwanga gufasha abasaba ubuhungiro.

Indege yari igiye kuzana abimukira ba mbere mu Rwanda iheruka guhagarikwa habura iminota itagera mu icumi ngo ihaguruke, yahagatitswe n’urukiko rw’uburayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu ruvuga ko hari ibitarubahirijwe. Minisitiri Boris Johnson avuga ko Leta y’Ubwongereza itahagaritse uyu mugambi ndetse u Rwanda narwo ruvuga ko rwiteguye kwakira izi mpunzi kandi rukanazimara impungenge ku mibereho zazagira mu Rwanda .

Related posts

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.

Barafinda yavuze ko naba umukuru w’ i gihugu cy’ u Rwanda azahereza abashomeri bose amafaranga ayakuye ahantu benshi bagize urujijo

President Evariste yaguye igihumure yakiriye inkuru mbi ko abasirikare 96 bishwe