Ese imibonano mpuzabitsina hari icyo ifasha ku bwiza bw’ umugore ? Sobanukirwa…

Gukora imibonano mpuzabitsina ni bimwe mu bituma abantu bashobora kuvuga ko runaka atitwara neza mu muryango bitewe nuko nk’ iyo abayikora baba batarashakana. Gukora imibonano mpuzabitsina rero ntacyo wihisha ni bimwe mu bintu bitanga umunezero udasanzwe wakongeraho no gukora imyitozo ngororangingo ari nayo ivaho ubwiza bw’ umubiri bikaba akarusho.

Nk’ uko bitangazwa na Topsante , ngo gukora imibonano mpuzabitsina bituma umuntu atakaza ibivumbikisho( Calories) zihagije ngo umubiri umerewe neza, akaba ari nayo mpamvu umuntu umaze gukora imibonano mpuzabitsina aba agomba kuruhuka umwanya munini. Ngo ni ngombwa kandi gukora imibonano mpuzabitsina umwanya uhagije kugira ngo umusaruro wa siporo ugaragare.

Iyo umuntu akoze imibonano mpuzabitsina , bihagine ngo atakaza ingufu calories. Bityo rero ubushakashatsi bwakozwe n’ abahanga bugaragaza ko imyitozo ngororangingo kimwe n’ imobonano mpuzabitsina bishobora gutuma umuntu aba mwiza cyane ku gitsina gore.

Hari imisemburo izamuka nyuma y’ imibonano mpuzabitsina iba itarazamutse mbere yitwa«Oestrogènes” k’ uwo ukunda. Iyi misemburo ngo ituma uruhu ruza neza , maze ngo rukanoroha, rugacya , maze rukanakurura abantu ku buryo rudapfa gusaza. Docteur Sylvain Mimoun, avuga ko uko gukora imibonano mpuzabitsina byiyongera ni nako ubwiza bw’ umugore cyangwa umukobwa bwiyongera.

Imibonano mpuzabitsina kandi ngo ntabwo ifasha gusa mu gutuma umuntu aba mwiza ngo ahubwo ituma umuntu anasinzira neza kandi bikanagabanya umunaniro kuko ngo ni igikorwa gikoresha umubiri na roho. Bityo , bituma umuntu yumva afite umutekano n’ ibyishimo kandi anahumeka neza.

Ariko kandi; Itonde gukora imibonano mpuzabitsina bitemewe kuko bishobora kuryana nk’ inzoka yuje ubumara. Ni ngombwa gucunga ubuzima bwawe neza kuko ibyiza biri imbere nyuma yo kurenga kwandura indwara zidakira nka SIDA , no guta umutwe kubera kwishora mu mibonano mpuzabitsina.

Related posts

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo

Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

Umubyibuho ukabije! Uri mu bitera gatanya muri iyi minsi