Ese abafana ba APR FC bafite ishingiro ry’ uko umutoza wabo yahambirizwa utwe?

 

 

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05.12.2023, nibwo umukino wahuje APR fc na Gasogi United , waje kurangira amakipe yombi atahanye ino rimwe , byatumye abafana b’ iyi kipe batishimira umusarueo ndetse bamwe barimba bagira bati” Nta mutoza dufite”

Ubwo uyu mukino wari urangiye, Umuvugizi wa APR FC, Tony Kabanda, yatanguranywe n’itangazamakuru aho abafana bari bari kugaragariza ko bababajwe no kunganya na Gasogi United, ababuza gufata ayo mashusho n’amajwi.Wari umukino w’Umunsi wa 13 wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Ukuboza 2023, kuri Kigali Pelé Stadium.Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yari inganyije umukino wa kabiri, bivuze ko mu mikino itatu y’amanota icyenda yabonye atanu.

Uyu si umusaruro wakabaye ari mubi kuko ari yo kipe yonyine itaratsindwa ariko abafana banenga imikinire y’ikipe bihebeye.Ubwo Umusifuzi Eric Dushimimana yari amaze guhuha mu ifirimbi yemeza ko APR FC na Gasogi United FC zigabanye amanota, abafana batangiye kuririmba bati “Nta mutoza dufite […].”

Mu gihe bamwe bavugaga ibyo, abandi bahamagaraga umukinnyi wayo, Shaiboub Ali, uheruka mu kibuga ku mukino APR FC yahuyemo na AS Kigali ariko akaba atarifashishijwe mu mikino itatu iheruka kubera amahitamo y’Umutoza Thierry Froger.Ibi ni bimwe mu byatumye abanyamakuru berekeza aho abafana bari, basanga Umuvugizi wa APR FC, Tony Kabanda, yahabatanze, ababwira ko uyu munsi nta n’umwe wemerewe gushyira hanze ibyo bari kuvuga.Kunganya ubusa ku busa na Gasogi United byatumye APR FC igira amanota 27 ku mwanya wa mbere, irusha inota rimwe Musanze FC iyikurikiye.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda