Elon Musk umukire wa Mbere ku isi , yamaze kugura urubuga nkoranyambaga rwa Twitter kuri miliyari
44$ .
Uyu mukire , ny’ iri Tesla na SpaceX , yamaze kumvikana n’ Inama y’ Ubutegetsi ya Twitter kugira ngo
agure uru rubuga nkoranyambaga ku gaciro ka 54, 2$ ku mugabane umwe. Uyu mugabo yasobanuye ko
abona Twitter nk’ urubuga rwo kuganiriraho ingingo z’ ingenzi ku buzima bwa muntu.
Uyu mugabo kandi avuga ko ashaka kugira Twitter urubuga nkonyambaga rwiza , ruha abantu
uburenganzira bwo kwisanzura bakavuga ibyo batekereza byose , akaruha imikorere mishya ku buryo
rushobora kwizerwa kurushaho.
Iri gurwa rya Twitter ribaye mu gihe hari hashize igihe uru rubuga rwikomwa n’ abantu b’ ingeri zose ku
buryo hari n’ abanyapolitiki baruntenga bavuga ko rubangamira ukwishyira ukizana kwabo mu gutanga
ibitekerezo.Mu 2021 , twitter yahagaritse konti y’ uwahoze ari Perezida wa leta Zunze ubumwe za Amerika , Donald
Trump.
Elon Musk yari asanzwe afite imigabane ingana na 9% muri Twitter. Mu ntangiriro za Mata nibwo
yatangiye gutangaza ko afite gahunda zo kuba yagura uru rubuga.
Byitezwe ko mu mpera z’ uyu mwaka aribwo igura n’ igurisha rya Twitter risaba ryarangiye.