DRC: Zimwe mumpamvu ingabo za FARDC zitanga ngo zituma batsindwa na M23 ngo haba harimo n’ikibazo cy’imyitwarire yabamwe mubasirikare bakuru. ngaya amakuru azindutse avugwa!

Ingabo za leta ya Congo FARDC zikomeje gutsindwa umunsi kumunsi n’abarwanyi ba M23. izingabo za leta zivuagako hari impamvu nyinshi zituma batsindwa. byahindutse inkuru kubona abarwanyi ba M23 batsinda ingabo za leta , byatunguye benshi kumvako ababarwanyi bigaruriye ibice byari biri mubiganza bya FARDC ndetse bituma abantu benshi bibaza kubushobozi bwabo. uyumunsi bamwe mubasirikare ba FARDC baganiriye na Goma news24 dukesha ayamakuru maze batangaza zimwe mumpamvu zaba zitera gutsindwa kwabo.

Umwe mubasirikare utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye umunyamakuru ko imwe mumpamvu ikomeye ituma bakomeza gutsindwa urugamba kandi bafite ibikoresho ndetse banafite abasirikare bahagije, ngo nuko bamwe mubasirikare bakuru, batakaje ikinyabupfura (discipline) cya gisirikare, ngo nkaho rimwe na rimwe bata abasirikare bato kubirindiro bakajya kwishakira inkumi zo gusambanya, cyangwa ngo bakajya kwishakira ibyabinjiriza amafranga. ngo usibye kuba ibi bidakwiriye umusirikare uri kurugamba, ngo bo babonamo ko bamwe mubasirikare badakunda igihugu ndetse ngo ntanubwo babona impamvu y’iyintambara.

Uyumusirikare yakomeje avuga ko nubwo bashorwa kurugamba bakanarwana, ngo barabizi ko ntarugamba rutagira abatasi, ngo iyo abatasi ba M23 bamenye uko bihagaze kungabo zacu ngo nibwo humvikana ko habaye ibitero bya simusiga maze ugasanga bahise bigarurira tumwe muduce. yatangaje kandi ko ibi bica intege abasirikare bato bigatuma nabo bakora ibidakorwa, aha akaba yahise anakomoza kwifoto y’umusirikare wagaragaye aho gutahana iminyago y’urugamba ahubwo yasubiranye inyuma igitoki.

Izingabo za FARDC zihamyako abavuga ko u Rwanda rwaba ruha inkunga umutwe wa M23 ari abatazi ibibera kurugamba, ndetse anavugako ibivugwa ko perezida Felix Kisekedi yaba ashaka gutera u Rwanda bo babifata nkokugirango yereke abanye-Congo ko ashoboye. ibi kandi bikaba biri gukoreshwa nkikimenyetso cyo kwerekana ko ashaka kuziyamamariza indi manda yo kuyobora ikigihugu nymara uyumugabo afatwa nkujenjekera bimwe mubyemezo bikomeye.

Related posts

Byakomeye RULINDO ,Meya w’ Akarere n’ u wari Gitifu  bikomeje kugorana

Donald Trump niwe wegukanye intsinzi yo kuyobora Amerika

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.