DRC: Nyuma yo gutakaza abasirikare benshi kumpande zombi,M23 ibohoje akandi gace. Ngaya amakuru agezweho!

Intambara itoroshye, ikomeye cyane iri guhuza abarwanyi ba M23 ndetse n’ingabo za leta FRDC yaguyemo abasirikare benshi kumpande zombi. haba kuruhande rwa M23, ndetse no kuruhande rwa FRDC. ni intambara yatangiye kumugoroba w’ejo hashize ubwo leta ya congo yasezeranyaga abaturage kugarura tumwe muduce bari bambuwe n’inyeshyamba za M23,iyintambara ikaba yaje gukomera cyane kumpande zose.

Kugeza ubu, ingabo za Leta ya Congo zongeye kuneshwa n;abarwanyi ba M23, barabirukankana ndetse babambura ibikoresho birimo ibifaro kabuhariwe mukurasa kure ndetse na za misile zitandukanye. usibye kuba ibi byabaye mukanya nkako guhumbya, ingabo za leta ya Congo FRDC zarekuye agace ka Rutshuru zari zimaze igihe zigenzura ariko kurubu akagace kakaba kamaze kugera mumaboko y’abarwanyi ba M23.

Biravugwako M23 yaba yatakaje abasirikare bagera kuri 32 mugihe igisirikare cya leta FRDC cyaba cyatakaje abasirikare bagera kuri 215 ndetse n’ibikoresho bitandukanye by’intambara bikaba ari nakimwe mubyabakomye munkokora bigatuma batsindwa uru rugamba rwo kuri uyumunsi.

Hakomeje kwibazwa amaherezo y’iyimirwano mugihe leta ya DR Congo iyobowe na Felix Antoine Kisekedi ikomeje guhakanira abaturage bari gusaba leta kuba yajya mubiganiro n’aba barwanyi ariko amahoro akaboneka na cyane ko mubugenzuzi bwakozwe n’ingabo za MONUSCO bwagaragaje ko aba barwanyi ba M23 batitwara nk’inyeshyamba ahubwo bitwara nk’abasanzwe bamenyereye urugamba.

Related posts

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.

Barafinda yavuze ko naba umukuru w’ i gihugu cy’ u Rwanda azahereza abashomeri bose amafaranga ayakuye ahantu benshi bagize urujijo

President Evariste yaguye igihumure yakiriye inkuru mbi ko abasirikare 96 bishwe