DRC: M23 ifashe akandi Gace Nyuma yuko abarenga 1000 mungabo za FRDC basubiye inyuma. Jenerali Chilumwami amanitse amaboko. Dore amakuru agezweho!

M23 ya Jenerali Sultan Makenga, ikomeje kumenesha ingabo za leta ya Congo FARDC. kurubu abarenga 1000 bamaze guhunga urugamba bariruka bituma agace ka Namugenga kajya mumaboko ya M23 ndetse n’uyoboye urugamba kuruhande rw’ingabo za leta FARDC Jenerali Chilumwami amanika amaboko nawe biravugwa ko yaba yasubiranye inyuma n’ingabo ayoboyeho ibirometero bigera kuri 2.

Mugitondo cyo kuri uyu wa 05 Nyakanga 2022, nibwo humvikanye urusaku rukomeye cyane rw’amasasu hagati y’abarwanyi ba M23 n’ingabo za leta FARDC, ariko kubera imbaraga zidasanzwe aba barwanyi bari bafite byatumye bamwe mungabo za Congo batangaza ko batabona impamvu yo gukomeza kurwana mugihe bari gutakaza abasirikare batabarika nyamara hari icyo leta yakora kugirango ikemure ikibazo cya M23. kuba aba basirikare bakwivumbura kurugamba byatumye abarwanyi ba M23 barushaho kugira imbaraga ndetse bakaza umurego bituma bafata agace gakomeye ariko bakomeza gusatira intego bafite yo gufata umujyi wa Goma.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyo ubutegetsi bwa DR Congo buvuga kuri irisubira nyuma ry’aba basirikare cyane ko kumunsi wo kuwa 6 aba basirikare bari bemerewe ibishoboka byose kugirango bahangane n’abarwanyi ba M23, ariko aba barwanyi bayobowe na Jenerali Sultan Makenga n’abahnga kurugamba kuko bafite ubushobozi bwo kurwana na Congo bakayifatana uduce dutandukanye kandi nyamara Congo ifite abasirikare benshi banafite ibikoresho bitandukanye.

Jenerali Chilumwami uyoboye urugamba kuruhande rwa FARDC ntaratangaza icyaba cyateye kwigaragambya no gusubira inyuma kw’aba basirikare abereye umuyobozi, ariko amakuru ava kurugamba agaragaza ko aba barwanyi ba M23 bateye ubwoba cyane kuko bivugwa ko n’abasirikare bake basigaye kurugamba bafite ubwoba budasanzwe ndetse isaha ku isaha wakumva nabo bamanitse amaboko.

Related posts

Byakomeye RULINDO ,Meya w’ Akarere n’ u wari Gitifu  bikomeje kugorana

Donald Trump niwe wegukanye intsinzi yo kuyobora Amerika

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.