Gen Sultan Makenga,waranzwe no gutangaza ibintu bikomeye kurugamba arimo we yita rwo kurwanira uburenganzira bw’abo arwanira,kurubu ari mugahinda nyuma y’imirwano yabaye mu ijoro ryo kuwa 23 Kamena2022 yahuje ingabo za M23 ndetse n’ingabo za Leta FARDC, biturutse kukuba aba barwanyi baraye bakoze imirwano ikomeye cyane, bikaza gutuma bamwe mubasirikare bahasiga ubuzima.
Usibye kuba ibi byabaye, uyumugabo Gen Sultan Makenga yatangarije ijwi ry’america dukesha ayamakuru ko yabaye afashe umwanzuro wo gusubira inyuma gato ndetse anatangaza ko atiteguye kuba yamanika amaboko,ndetse atangaza ko igihe kigeze ngo ikitwa intambara itangire.
Iyimirwano ahanini ishingiye kumpamvu za Politike ndetse ninayo mpamvu hari kuba intambara hagati y’ingabo za Leta ya Congo ndetse n’abarwanyi ba M23,ndetse uwagerageza kurasa umuturage yazabazwa abo yarasa bose. kurubu bamwe mubaturage batuye muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo ariko cyane cyane mubice byerekeye uburasira zuba bwo hagati ndetse n’uburasira zuba bw’amajyaruguru,benshi muri bo barifuza ko leta ikwiriye gukemura iki kibazo cy’intambara ihahora kuko bihungabanya byinshi kuruta ibyo byubaka.
Nubwo kandi imirwano imeze gutya,biravugwako igihugu cya Kenya cyaba cyamaze kohereza abasirikare bambere ngo bajye gufasha ingabo za DR Congo muguhangana n’ibi bibazo by’umutekano muke, ndetse bikaba bikekwa ko byaba ari imwe mumpamvu yaba yatumye abasirikare ba FARDC babasha gusubiza inyuma abarwanyi ba M23.
Gen Sultan Makenga, yahise atangaza ko kubwe n’abarwanyi ba M23, batiteguye kuba bamanika amaboko ndetse anavuga ko kuba basubiye inyuma ho ibirometero 13 ari umwanzuro yafashe ndetse awumvikanye ho nabo bafatanyije kuyobora aba barwanyi,ariko yungamo ko aba barwanyi batazigera bamanika amaboko kugeza igihe bazahabwa ibyo bari kurwanira.