Dr Rusa yahishuye ibintu Abanyafurika barya bigatuma bitwa ko batagira ubwenge

Umupanafurikanisiti Dr Rusa ukunze kugaragara asesengura ingingo nyinshi cyane cyane akibanda ku bibazo bireba umugabane wa Afurika, yahishuye ibintu Abanyafurika barya bigatuma bitwa ko batagira ubwenge.

Mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, uyu musesenguzi yerekanye uburyo inyamaswa abantu borora batuma zihindura uburyo kamere bw’imibereho yazo, yatanze urugero ku mibereho y’inkoko uburyo zisigaye zororwa mu buryo butandukanye n’uburyo zabagaho mbere. Dr Rusa akavuga ko kugaburirwa ibikomoka ku matungo yorowe mu buryo bugezweho muri iki gihe aribyo bituma bitwa ko batagira ubwenge.

Uretse ibi biribwa byo mu nganda, Dr Rusa abona Abanyafurika batazigera bagira ubwenge mu gihe bagitegera amaboko inkunga z’abanyamahanga. Dr Rusa ati” Nicyo bashaka, kutugaburira si ukudukunda, kuduha inkunga si ukudukunda, ntidushobora kugira ubwenge na rimwe igihe cyose tugitega amaboko ngo baduhe inkunga”.

Uyu musesenguzi yavuze ko yatangije intambara yo kurwanya amafumbire mvaruganda. Yahishuye ko ibihugu bitunganya(bikora) ayo mafumbire mvaruganda byo bitayakoresha, ngo n’iyo biyakoresheje biyakoresha ku bihingwa bizajya gucuruzwa hanze cyane cyane muri Afurika kuko nta handi babyakira. Dr Rusa ati ” Hariho abantu bavuga bati tudafite Anglais Chimique(ifumbire mvaruganda) ntabwo twabaho, inzara yatwica. Ntibamenye ko iyo Anglais Chimique ariyo izabicisha inzara kuko n’ubutaka buzapfa”.

Yifashishije urugero rwo muri Congo aho yabaye, avuga ko yahabonye ingaruka z’amafumbire mvaruganda. Dr Rusa ngo yiboneye ubutaka butenga hegitari(Ha) 50 bwishwe n’ikoreshwa ry’amafumbire mvaruganda bakoreshaga mu buhinzi bw’itabi. Kuri we ngo abona ariya mafumbire mvaruganda abantu batagakomeje kuyita inyongeramusaruro kuko ahubwo yica ubutaka buvamo umusaruro.

Muri iyi ntambara avuga yatangije yo kurwanya amafumbire mvaruganda, Dr Rusa avuga ko adateze kuyitsindwa ngo kuko n’abaturage bamaze kubona ko aya mafumbire yica ubutaka bwabo. N’ubwo avuga ko yatangije intambara yo kurwanya amafumbire mvaruganda ariko nanone avuga ko nta burenganzira afite bwo kujya kwigisha abaturage ibibi by’aya mafumbire.

Related posts

Ese niba abakobwa bambara ubusa bikaryoshya amashusho y’ indirimbo kuki abahungu bo batabwambara?

Umugabo/ umugore: Ntuhamenya uragwa mu kantu, dore ahantu mu Rwanda habera ubusambanyi buteye ubwoba kandi mu ibanga rikomeye

U Rwanda ni akazuyazi ntiruri mu bisenga cyane cyangwa se bisenga gahoro, Menya ibihugu bya mbere bisenga cyane ndetse n’ibindi bidakozwa ibyo gusenga ku isi.