DR Congo: Jenerali Mbala yarimije amavi mu butaka asengera ingabo z’igihugu FARDC zirembejwe na M23

Umuyobozi w’ingabo (Chef d’Etat Major) muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Jenerali Mbala Munsense yagaragaye mu materaniro yarimije amavi mu butaka asengera ingabo z’igihugu FARDC ngo zibashe guhashya M23 izimereye nabi mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuwa gatandatu tariki 25 Kamena ari kumwe n’abandi basirikare bakuru(officers) mu gisirikare cya Congo FARDC ndetse n’abakuru mu gipolisi, cya Congo, Jenerali Mbala Munsense yaciye bugufi arapfukama asaba uwiteka kubaha imbaraga zo kubasha guhangana na M23.

Hari mu giterane cyateguwe n’amadini n’amatorero cyo gushima Imana banasengera ingabo ziri ku rugamba zihanganyemo na M23 mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Iki giterane kikaba cyari cyateguwe na Musenyeri Dodo Kamba.

Iki giterane cyabereye kuri Stade de Martyrs iri mu murwa mukuru Kinshasa. Amwe mu mafoto yacyo yagiye hanze igaragaza Jenerali Mbala Munsense apfukamye hasi azengurutswe n’abagabo bambaye amakoti bigaragara ko ari abapasiteri barimo basenga. Andi agaragaza abandi basirikare bakuru n’abapolisi bari gusenga bazamuye amaboko bigaragara ko bari mu mwuka.

Ingabo za Congo FARDC ziri ku rugamba mu burasirazuba bw’iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’u Rwanda aho zihanganye na M23. Uyu mutwe uhangayikishije abayobozi ba FARDC kuko wanamaze kwigarurira umugi wa Bunagana hakaba hari impungenge ko wakigarurira n’utundi duce.

Jenerali Mbala apfukamye asengera ingabo z’igihugu FARDC
N’abandi basirikare n’abapolisi bakuru bitabiriye igiterane
Ni igiterane cyari kitabiriwe cyane kuri Stade de Martyrs

Related posts

Byakomeye RULINDO ,Meya w’ Akarere n’ u wari Gitifu  bikomeje kugorana

Donald Trump niwe wegukanye intsinzi yo kuyobora Amerika

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.