DR Congo: Batakambiye America bayisaba kujyayo gukora ibikorwa byo kubyaza umusaruro umutungo kamere wabo, inkuru irambuye..

Imiryango itari iya Leta irenga 60 yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Leta Zunze Ubumwe za America kuba ari yo ijyayo gukora ibikorwa byo kubyaza umusaruro umutungo kamere wabo ngo kuko babona byatuma bagira amahoro. Iyi miryango yatangaje ibi mu rwandiko bageneye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ubwo yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ruzinduko rw’ iminsi ibiri, nk’ uko RADIOTV10 dukesha ino nkuru ibivuga.

Franck Mfwamba uhagarariye izi Sosiyete Sivile yatangaje ko iyi miryango yiteze ko Guverinoma ya America izazaba kompanyi z’ Abanyamerika kuza kubyaza umusaruro amabuye y’ agaciro ari muri DRCongo.Uyu muyobozi w’ Imiryango itari iya Leta wavuze ko yizeye Guverinoma z’ Ibihugu byombi[ DRC na USA) zizabiganiraho, yavuze ko ziriya kompanyi z’ Abanyamerika zazajya gucukura amabuye muri Kivu ya Ruguru no muri Grand_ Katanga.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibi bizatuma Abanye_ Congo benshi babona imirimo ndetse Igihugu cyabo kikarushaho kubona amadovize y’ ibyo bazohereza hanze. Yagize ati“ Iyi miryango kandi yizeye ko Guverina ya America izabikora mu nyungu za DRC n’abaturage bato mu mikoranire kandi bizatuma haboneka amahoro n’umutekano.”

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America , ubwo yari muri DR Congo , yizeje iki Gihugu ko icye kizakomeza kugifasha mu nzego zitandukanye zirimo no kugarura amahoro mu burasirazuba bwacyo bumaze iminsi bwugarijwe n’ imitwe yitwaje intwaro.

Related posts

Byagenze gute? Abaturage mu gihirahiro ibidasanzwe byagaragaye nyuma y’ uko leta ya Tanzania iciye amadolari y’ Amerika muri iki gihugu

Huye: Abafatanyabikorwa bitabiriye imurikabikorwa bishimiye guhura n’abo bakora ubucuruzi bumwe.

Abacuruzi bagaragaje inzitizi zituma ibyoherezwa mu mahanga bitiyongera