Dore urutonde rw’amazina y’abakinnyi batatu b’Abanyamahanga bakomoka mu gihugu cya Senegal bivugwa ko bamaze kumvikana na APR FC ko bazayisinyira mu mpeshyi y’uyu mwaka

Ikipe ya APR FC yamaze kumvikana n’abakinnyi batatu b’Abanyamahanga bakomoka mu gihugu cya Senegal aribo Elimane Cisse, Moussa Ndiaye na Mamadou Lamine Camara.

Ikipe ya APR FC, umuyobozi wayo Lt. Gen Mubarak Muganga yatangaje ko iyi kipe umwaka utaha w’imikino izaba ikoresha abakinnyi b’Abanyamahanga.

Iyi Politike yo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda, ikipe ya APR FC iyimazemo imyaka irenga 10 ariko muri iyi myaka yose usibye gutwara ibikombe byo mu gihugu imbere yajyaga hanze mu mikino Nyafurika igatsindwa isuzuguwe cyane ariyo mpamvu yatumye uyu muyobozi yemeza ko bagiye kugarura abakinnyi b’abanyamahanga bazajya bayifasha mu mikino nyAfurika.

Amakuru dukesha Radio Isango Star ni uko iyi kipe ya APR FC kugeza ubu yamaze kubona abakinnyi 3 b’abanyamahanga izakoresha umwaka utaha kandi ngo ibiganiro nabo bigeze kuri 80% kugirango bibe birangiye. Aba bakinnyi ikipe ya APR FC yatangiye kuganira nabo ibakuye mu Ikipe y’Igihugu ya Senegal yakinnye igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN’ giheruka kwegukanwa na Senegal.

APR FC ikomeje iki gikorwa cyo kugenda ishaka abakinnyi impande ni mpande kandi bakomeye, niyo ikiyoboye urutonde uyu mwaka w’imikino n’amanota 49 ikurikiwe na Kiyovu Sports n’amanota 47 hamwe na Rayon Sports ifite amanota 46.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda