Kuri iyi si burya twese turi abanyeshuri kuko ubuzima ni ishuri ry’ubuzima usoza aruko utakiburimo. Gusa nubwo ari ishuri hari ibyo wakora kugirango urusheho kubunoza no kubugira bwiza kurushaho.
Nta rwitwazo ruhari rwatuma uvuga ko watinze kunoza ubuzima bwawe kuko ibyo utakoze ejo wabikora uyu munsi kandi ubuzima bwawe bugatangira kugira ejo hazaza.
Dore urutonde rw’ibintu 5 wakora ubuzima bwawe bugahinduka buri munsi.
- Shaka impamvu n’intego y’ubuzima bwawe buri munsi
Ese ukunda gusoma ibitbo, cyangwa ukunda kwandika? Niba biguha amahoro bikomeze; ntanumwe waguha intego y’ubuzima usibye wowe ubwawe. Fata igihe wikoremo ubushakashatsi umenye neza icyo ukunda kandi ukunda cyane kurusha ibindi.
Burya twese kuri iyi si hari ibyo twabasha gukora neza kurusha bose, ikigoranye ni ukumenya wowe ni iki ubashije. Ntago uri ikigoryi niba warahisemo kuba ubu uri doctor cg kuba ubu utariwe, uwo uriwe wese hari icyo wabasha abandi batabasha kandi ni wowe wakimenya mbere ya bose.
Uzi ibanga ry’ubuzima ahitamo kuba intagereranwa. Niba uri umudozi w’inkweto, ba umudozi w’inkweto ariko w’intagereranywa, niba uri umuganga, ba umuganga ariko ube umuganga uruta abandi, mubyo ukora byose haranira kubarusha.
- Ni iki wakora kugira ibi ubigereho?
Ese ukunda gukira Guitar? Bikore niyo abandi bose baba batekereza ko uri umuswa inyuma y’abandi. Kwemera no kwiyakira mubyo uri kwiga bitaratungana ni inzira ikomeye yagufasha kugera ku byiza wifuza. Ntuzigere utinya gutsindwa, gukora amakosa no kwibeshya ariko intego zawe uzigereho.
- Gabanya umwanya utakaza ureba filme, TV na social Media.
Amakuru iteka aba akubwira ati “Reba ukuntu ibintu hano hanze ari bibi cyane” mu gihe imbuga nkoranyambaga nazo ziba zikubwira ziti “Reba ukuntu abandi ari beza wowe ukaba uri mubi”
Ukuri ni uko ubuzima butagizwe n’ibibi gusa hari n’ibyiza, aribyo bituma ubuzima buba icyo buricyo ubu.
Menya ko byacitse iba ifite agaciro mu makuru kurusha ibindi byose mu gihe social media abantu benshi cyane bahitamo kwigaragariza ibigenda neza mu buzima bwabo, mbese bakwereka ko ubuzima bwabo ari ntamakemwa.
- Ni iki wakora rero?
Social media zigutoza guhora usoma buri kantu ariko ukagasoma igice cg ukakareba igice. Wowe niba ufashe umwanya wo kuruhuka mu mutwe, bara umenye igihe ntarengwa cyo kumara kuri social media cg se imbere ya Television.
Gabanya umwanya utakaza ahubwo wongere uwo umara wiga undi mwuga, wiga ubundi bwenge, usoma ibitabo,…
Mubyo uteganya gukora ongeramo igihe cyo gutembera no kuba wasohoka ukajya hanze ya social media no munzu iwawe ukareba nuko hanze hameze.
- Tegamatwi umubiri wawe ukore icyo umubiri wawe ushaka.
Umubiri wawe nibwo buturo bwawe, witeho kandi uwukunde, wugaburire kandi uwukorere isuku. Ntukarye ibirenze ibyo umubiri wawe ucyeneye, niba umubiri wawe unaniwe ruhuka.
Uko urya cyane niko wiyongerera ibyago byo kurwara, niba ukora birenze ibyo umubiri wawe ubashije ushobora kuzikubita hasi, wowe kora , rya ariko byose iteka jya witega amatwi.
Guhakana, kurema imipaka, kwita ku mubiri wawe, ibyo bituma benshi bakurakarira ariko biguha amahoro, iga ku bikora.
- Jya ukora saving buri kwezi.
Aha birashoboka cyane kumva hari ukubwira ko iteka amafaranga yinjiza n’ibyo acyeneye bihora bingana bityo ko ngo atajya atunga ifaranga na busa.
Niba usasha kubika amafaranga ibihumbi 2 buri munsi, mu mwaka uzaba ubashije kubika byibura 730,000frw, amafaranga bitoroshye guhita ubona isaha n’isaha hagize uyakubaza.
Ntago byoroshye gukora saving ariko nanone ntago ari ibintu bidashoboka. Ihe intego y’icyo ushaka kugeraho, icyo ushaka kugura cg ikintu runaka ushaka gucyemura. Ibwire uti “Nkeneye ikibanza koko, nkeneye kubaka inzu kandi nzabigeraho gutya, nkeneye kubaka urugo,…” Icyo ubona ucyeneye gukora cyangwa kugeraho ihe igihe ntarengwa wifuza kuzaba umaze kukigereraho, utangire saving bitewe n’iyo ntego.
- Hitamo kubana n’inshuti zikungura kurusha uko ubana n’iziguhombya.
Kugira abantu batwungura bituma ubuzima burushaho kuba bwiza.
Ni iby’ubwenge rero kumenya guhitamo abo ugendana nabo nabo usiga byumwihariko inshuti zishyira ubuzima bwawe mukaga.
Birashoboka ko ushobora guhitamo kuguma iruhande rw’abantu babarakare, abantu bahora bameze nk’abakuroga.
Imico n’myitwarire yawe bizahinduka kandi biba bibi kurushaho. Ariko nubana n’abantu babasha kukungura ibitekerezo, kukwereka izindi nzira zo kugera ku byiza, byanze bikunze imbere yawe hazaba heza kurushaho