Dore umukinnyi ukomeye wa Rayon Sports wabeshye ko hari ikipe yo hanze imushaka nyamara ashaka kujya muri Police FC

Nyuma yaho rutahizamu wa Rayon Sports Ojera Joackiam agiriye mu biruhuko iwabo muri Uganda ariko kugaruka mukazi bikabanza kugorana, kubera ko yashakaga gutandukana na Rayon Sports akinjira muri Police FC ariko bikaza kwanga.

Ikipe ya Police FC nyuma yo kwemererwa kongera gukinisha abanyamahanga,yabashyizemo ariko ntabwo batanze umusaruro ukwiye,niko guhita batekereza kuri Ojera wa Rayon Sports.

Nyuma y’igice cya mbere cya shampiyona nibwo uyu mukinnyi yatangiye kuganira na Police FC akajya abeshya Rayon Sports ko afite ikipe yo hanze imushaka,kugira ngo Rayon Sports imurekure ahite ajya muri Police FC.

Nyamara Rayon Sports yaje kubimenya imumbwira ko agomba guhita agaruka mukazi byihutirwa, nubwo yari yasoje igice kibanza cya shampiyona yarusubiye inyuma.

Ojera uri mu bakinnyi Rayon Sports igenderaho, nubwo atakoranye imyitozo n’abandi agomba gukina umukino ukomeye Rayon Sports ifitanye na Gasogi United kuri uyu wa gatanu tariki 12 Mutarama 2024 kuri Kigali Pele Stadium.

Ojera washakaga kujya muri Police FC bikarangira bidakunze.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda