Dore uburyo bworoshye bwagufasha kwiyibagiza uwakubabaje mu rukundo ugatangira urugendo rushya.

Akenshi usanga abasore cyangwa abakobwa babenzwe bitaborohera kwiyibagiza ibihe byahise bigatuma bakomeza guhatiriza cyangwa kubyutsa intonganya hagati yabo n’ abo batandukanye nyamara urukundo ruba rugihari bakibikora mu buryo bwo kwikura mu isoni nyamara akenshi biba atari na ngombwa kuko burya urukundo ntiruhatiriza , iyo ruhari ruba ruhari , iyo rudahari nta ruba ruhari.

Twifashishije murandasi[ Internet] zitandukanye zandikwaho ubushakashatsi ku rukundo tukaba twabashije kubakuzanyiriza bimwe mu bintu byafasha uwabenzwe cyangwa uwabuze umukunzi we kwiyibagiza ibihe byahise agatangira urugendo rushya mu gihe bibaye ngombwa cyangwa ari byo akeneye.

1.Gusabana n’ inshuti zawe: Kuba uri kumwe n’ inshuti zawe zigukunda bishobora kukwibagiza mu buryo bworoshye ibyakubayeho.

2.Gushyira kure amafoto ya kera: Gusiba cyangwa gushyira kure amafoto y’ inshuti yawe mwakundanaga na byo ni ingenzi mu byagufasha.

3.Kwiyitaho: mu gihe ibi bikubayeho, kugira ngo wibagirwe , gerageza kwiyitaho kandi unarya neza. Numera neza ku mubiri no mu bitekerezo byawe bizagenda neza, uzatekereza neza. Iyi na yo ni indi ntera yagufasha kwibagirwa ibyahise.

4.Kurira: Ushobora kuba warakomeretse ushaka kwibagirwa ibyabaye ukaba udashaka umutwaro w’ agahinda cyangwa ushaka ko umubabaro ufite wagenda, ukeneye kurira kugira ngo ukire. Kurira ni inzira ituma umubiri urekura amarangamutima. Irinde rero gufata ayo marira kuko ari intambwe ya mbere yagufasha kwibagirwa ibyabaye.

5.Shaka ibyo uhugiramo: Igihe cyahise kiragoye , cyane cyane iyo watandukanye n’ umukunzi. Niba ushaka kwibagirwa shaka ibyo uhugiramo kuko nuba uri muri byinshi ntuzabona umwanya wo gutekereza ku byahise cyangwa ku muntu mutari kumwe.

6.Kwishimisha: Uretse guhugira mu kazi kawe, ushobora no guhugira nko ku gakino cyangwa akantu ukunda kagushimisha nko kwandika cyangwa gushushanya , nabyo bikakwibagiza ibyakubayeho.

7.Ibagirwa ibya kera: Niba utandukanye n’ umukunzi , ibyo ari byo byose hari byinshi muba mwarasezeranye. Ni gihe cyo kubyibagirwa ukabisiba mu mutwe wawe. Ibagirwa ibyo byahise kugira ngo utangire gutekereza ku bizaza.

8.Tangira bundi bushya: nyuma yo kunyura muri izi nzira zose, ukeneye kongera kugira inshuti kuko ukeneye gukira , ugashaka umuntu wo kukwibagiza ibyabaye, kwibagirwa byakubayeho biragoye cyane kuko ntibyoroshye gutekereza ku mukunzi wawe mwatandukanye ndetse n’ ibihe mwagiranye. Ibyo byose rero biri hejuru bishobora kugufasha.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.