Dore inzira zirindwi zifunguye zagufasha kwigarurira umukobwa utinya kubera ubwiza bwe ,abahungu baratomboye

Akenshi usanga hari bamwe mu bahungu babona ubwiza bw’umukobwa bakumva kumubona bisaba ingufu z’umurengera ahanini ziyobowe n’amafaraga nk’uko abenshi bibeshya ariko abahanga bagaragaza uburyo wamwigarurira utiriwe wivuna.Bityo Kuba wa mubona ukamutinya ntibivuze ko wakurayo amaso ngo ntabwo yaba umugore wawe w’ibihe byose dore ko aba ahora ari mundoto zawe.None rero musore tangira ugerageze amahirwe yawe wirengagije ubwiza bwe maze urebe ko utazamwegukana kandi mbere waramubonaga ukumva ukutse umutima, yewe no guhura nawe kubera ubwiza bwe bikaba ari nk’ikizami gikomeye.

Izi ni inzira 7 zishobora kugufasha kwiyegereza uyu mukobwa bikarangira umugize umugore wawe.

1.Kuba umusirimu:Aha rero,gukora nk’umuntu udasobanutse ntabwo byatuma ugera ku ndoto zawe zo kumwegukana. Ahubwo ba umuntu wiyubashye unakore n’ibintu byishimirwa ariko utabikoze kubera we gusa ahubwo no kubandi bakubona.Bityo kuba umuntu wiyubashye nirwo rufunguzo ruzatuma ukugirira icyizere.

2.Kugira ibitekerezo bifite ireme: Icyambere wemenya ni uko uyu mukobwa aba yiyumva ko ari mwiza kuburyo abahungu benshi bamubwira ibintu bimwe.Bityo kugerageza kumusohokana cyangwa kumubwira ko ari mwiza ntabwo byagufasha kumwigarurira.Mbere yo kumusohokana ni uko wabanza ukamenya byinshi kuri we kuko ibyo bintu akunda ntaho byaba bihuriye n’ubwiza bwe maze ukamushimisha ugendeye kubyo akunda.

3.Buri gihe gerageza kuba aho ari:Aha si ngusabye ngo umugende inyuma cyangwa ngo umucunge.Aha bivuze kumufasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi kandi ukaba aho ari mugihe yaba agukeneye akakubona byoroshye.

4.Kugira uburyo bwiza bwo gushimisha umuntu:Abagore ni abantu bakunda abagabo batuma baseka cyangwa bishima.Kuba umuhungu mwiza ufite uburyo bwiza bwo kumenya gushimisha umuntu bizagufasha kwigarurira uwo mukobwa wari usanzwe utinya kubera ubwiza bwe.Gusa abahungu bakunda gusetsa bagenzi babo b’abahungu ariko sibyo ahubwo menyera gusetsa n’abandi bantu nk’abakobwa kuko bituma bava ku izima.

5.Ntukizeze umukobwa ibyo udafitiye ubushobozi:Ugomba kwirinda gusezeranya umuntu icyo udashoboye kubona.Buri mugore wese ashaka umugabo uvugisha ukuri kandi ntabwo uzagaragara nk’umunyakuri wizeza umuntu ibyo utazakora.Biyo ba umunyakuri ndtse unirinde gukora isezerano y’ibyo udashoboye kubera kwirata.

6.Kwigirira ikizere:Kwirira ikizere bizagufasha kongera amahirwe yo kubona umukobwa ukurenzeho.Buri mugore mwiza aba azi ko isura ye ikanga abagabo bityo nawe akwitondaho iyo abonye ntabwoba wagize bw’uko ari mwiza ndetse mutari no ku rwego rumwe.Gusa kukubwira ngo wigirire ikizere ntibivuze kuba umusazi kuko ako kanya ushobora guhita wiyicira amahirwe wari ufite yo kumubona kubera akavuyo.bityo irinde kwigirira ikizere birenze ibicyenewe.

7.Shakisha ikintu kimushimisha:Kumenya ikintu gishimisha umukobwa nicyo kizatuma uhita umwigarurira kandi wari usanzwe umutinya cyangwa atari ku rwego rwawe.Kuba ufite ibintu by’ingenzi umukobwa yishimira maze ukabimuhaho ibi bizagufasha kwihuza nawe mu buryo bworoshye.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.