Dore ingaruka zikomeye uzahura nazo niba uba mu rukundo wihambira

Urukundo nirwiza ni rwiza cyane pe niyo mpamvu umuntu wese aba ashaka kujya mu rukundo , gusa uko birukira kurujyamo ni nako rubatera guhangayika cyane , dore ingaruka usazarura niba ukunda umuntu umwihambiraho kandi we atagukunda.

Ibibazo byo mu mutwe: Nubwo bizwi ko urukundo rumeze neza hagati ya babiri babanye neza rutuma ururimo abaho neza bikanamufasha kugira imitekerereze myiza, siko bimeze ku bantu bari mu rukundo rushaririye. Kuba mu rukundo rutesha umutwe, rutuma umuntu amara umwanya yibaza ku maherezo ye n’umukunzi we cyangwa yibaza ku cyo yakora ngo urukundo rwabo rugarure uburyohe bivamo indwara zo mu mutwe.

Usanga abenshi bahangayitse mu rukundo bibaviramo indwara z’imitekerereze zivanze n’agahinda gakabije. Ibi bigaragara ku bantu batabasha kwihanganira kubengwa bagahitamo kwiyahura aho kubaho batari kumwe n’abo bihebeye. Ibi akenshi ngo biva mu mitekerereze iba yarangiritse kubera kuba mu rukundoi rudashoboka.

Indwara z’ umutima: Gukundana n’umuntu ukubabaza cyangwa kuba ufite ibibazo mu rugo rwawe n’uwo mwashakanye, bishobora kuvamo indwara zifata umutima. Ikigo cy’ubuvuzi cyo muri Amerika, cyatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe mu 2002 bwerekanye ko umubare munini w’igitsinagore urwaye indwara z’umutima ari abafite ibibazo mu rushako n’abandi bahanye gatanya nyuma yo guhemukirwa n’abagabo bari barashakanye.Byibuze 70% y’abagore barwaye umutima ni abahuye n’akababaro mu rukundo ugereranije n’abandi bagore badafite ibibazo mu rushako cyangwa abafite abakunzi batararushinga.

Gutinda gukira: Ibibazo biba hagati y’abakundana bituma umuntu uri mu rukundo iyo arwaye bitamworohera gukira kuko indwara arwaye imufatanya n’ibyo bibazo n’agahinda ku buryo umubiri ucika intege cyane aho gukira vuba ukarushaho kuremba. Indwara wakirira iminsi 3 usanga uyirwaye nk’ibyumweru bibiri kuko yagufatanije n’ibibazo usanzwe ufitanye n’umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye.

Stress ukabije: Kuba mu rukundo wihambira ku muntu utagushaka cyangwa gukundana n’umuntu uhora akubabaza, aguca inyuma, akuryarya anakubeshya, bituma uhorana stress. Kugira stress nyinshi bituma unagira umutima uhagaze wibaza ikintu kibi umukunzi wawe ari bukore kuko umenyereye ko akubabaza. Ibi bibyara stress yo ku kigero gihagaze bikanakubuza kubaho utekanye.

Related posts

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo

Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

Umubyibuho ukabije! Uri mu bitera gatanya muri iyi minsi