Dore indwara uzahura nazo niba ukunda gusomana 

Abantu benshi by’umwihariko urubyiruko n’abageze mu zabukuru , bakunda guhura n’ibibazo biterwa cyane n’imibonano mpuzabitsina cyangwa ibindi bakora bifatiye aho. Muri izo ndwara tugiye kwibanda kuri Gonorrhea.birakwiye ko abantu batandukanye bumva neza impamvu yo kwirinda gusomana n’abantu batizeye, mu buryo bumwe cyangwa ubundi.Gusomana n’umuntu utizeye umutekano w’ubuzima bwe ni ikibazo gikomeye cyane, kuko bishobora gutuma urwara iyi ndwara ya Gonorrhea kandi utari ubyiteze.

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko agakoko gatera SIDA kandurira mu gikorwa cyo gutera akabariro ndetse no gusomana, kabone n’ubwo abantu benshi babyirengagiza kubera kutamenya.Ntabwo benshi bamenya impamvu ko gusomana bishobora kubanduza indwara ya ‘gonorrhea’.

Abahanga bagaragaje ko igikorwa cyo gusomana cyanduza cyane indwara ya ‘Gonorrhea’, ikandurira mu kanwa hakoreshejwe amacandwe.

Ikinyamakuru Healthline cyagaragaje uburyo iyi ndwara ya Gonorrhea yandura, binyuze mu gusomana.N’ubwo nta bushakashatsi bwinshi bwakozwe kuri iyi ndwara ndetse n’uburyo yandura, ibyo twavuze haruguru bigaragaza neza uburyo iyi ndwara ari mbi, na cyane ko iri mu gatebo kamwe n’agakoko gatera SIDA.

Gonorrhea ntabwo yandura mu gihe abantu basangiriye ku kiyiko kimwe, cyangwa isahane imwe.Byashoboka ko waba wibaza uti: “Ese iyi ndwara ya Gonorrhea ifata abantu basangirira ku isahani imwe cyangwa ikiyiko? Igisubizo ni ‘Oya’! Kimwe n’izindi ndwara, iyi ya Gonorrhea ifata umuntu binyuze mu mibonano mpuzabitsina.

Yandura iyo umuntu asomanye na mugenzi we, bakamarana igihe runaka batararekurana.

Ni iki umuntu yakora akabasha kugabanya ibyago byo kuyandura?Mu gihe ubishoboye, ugirwa inama yo kurekeraho gusomana by’umwihariko gusomana n’abantu utazi cyangwa udafitiye amakuru y’imibereho yabo, kugira ngo utazasomana n’abantu banduye ukaba wabasha kwanduriraho nawe.Niba utabibasha, menya neza umubare w’abo usomana nabo, ugabanye umubare wabo.

Gonorrhea ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina no mu gihe umugore ari kubyara.Ikunda gufata cyane abantu bari munsi y’imyaka 24 y’amavuko, ndetse n’abageze mu zabukuru.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi ndwara ya Gonorrhea ari indwara y’urubyiruko cyane.Bimwe mu bimenyetso by’indwara ya Gonorrhea, harimo; kugira uburibwe mu gihe cyo kunyara (igitsina gore), kwiyongera kw’ibintu by’umweru biva mu gitsina gore, kuva amaraso cyane mu gihe cy’imihango.Ku bagabo nabo; habaho kuzana ibintu by’umweru bituruka mu myanya y’ibanga, kugira ikibazo ku mabya, kuribwa mu gihe cyo kwihagarika n’ibindi.

Related posts

Umukobwa nakubwira rimwe muri aya magambo uzamenye ko  yakubenze mu kinyabupfura

Abasore benshi bibwira ko amafaranga ariyo akurura abakobwa n’ abagore baribeshye , hari ikindi kibararura

Uburyo bwagufasha kugabanya uburakaru bw’ umukunzi wawe mu gihe wamuciye inyuma