Dore indwara abashakanye bashobora kwandurira mu kwezi kwa buki, batabyirinze byabakururira n’ urupfu

Gukora imibonano mpuzabits1na ubutaruhuka mu gihe cy’ukwezi kwa buki bigira ingaruka zitandukanye ku bashakanye ndetse bikaba byabaviramo kurwara impyiko.

Ukwezi kwa buki “La lune de miel” kuberamo ibikorwa bitandukanye by’urukundo, by’umwihariko guhuza urugwiro rushingiye ku gitsina hagati y’abashakanye.Urubuga rwa 7sur7 dukesha iyi nkuru ruvuga ko gukora imibonano mpuzabits1na inshuro nyinshi bitera uburwayi urwungano rw’inkari ku bashakanye, ndetse bikaba byabaviramo n’ubundi burwayi.

Rukomeza ruvuga ko abibasirwa cyane n’ubu burwayi ari igits1na gore ngo kuko mikorobe zibasha gukwirakwira mu muyoboro wabo w’inkari ku buryo bwihuse.

Ikimenyetso kigaragaza ko umuntu yanduye ngo ni uko atangira kuribwa mu myanya ndangagitsina igihe agiye kwihagarika, kuribwa mu mugongo, kugira umuriro hamwe no kubabara mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabits1na. Ibi bikiyongeraho umunani udashira.

Bavuga kandi ko iyi ndwara ivurwa igakira, hakoreshejwe imiti ya ‘antibiotiques’ bicyo ufite ibimenyetso byavuzwe haruguru aba akwiye kwihutira kujya kwa muganga.

Batanga inama yo kunywa nibura ibirahure umunani by’amazi ku munsi, ikindi kandi ngo iyo umuntu atangiye kumva ububabare mu kiziba cy’inda, aba ari kimwe mu bimenyetso by’uko impyiko zatangiye kugira ikibazo, bityo ngo umuntu aba akwiye kujya ku bwiherero igihe abishakiye atajijinganyije, kandi nyuma yo gukora imibonano mpuzabits1na akihutira kujya kwihagarika kabone niyo yaba atabishaka.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.