Abantu benshi bagiye bumva ibyerekeye Satanism, rizwi nk’idini rya shitani gusa ntibasobanukiwe iby’iyi myemerere. Muri iyi nkuru rero tugiye kugaruka ku myemerere y’aba Satanists ndetse n’amategeko 11 abagenga.
Uko muri Satanism, nk’idini rishyira imbere kwikunda, umunsi mukuru uruta iyindi ni itariki umuntu yavutseho, indi minsi mikuru bashobora kuyizihiza ku mahitamo yabo.
Muri Satanism kandi abantu bemera iby’ubumenyi (science) bw’uko umuntu avuka agapfa ibye bikarangirira aho, nta byamubanjirije ndetse nta n’ibizamukurikira, urugendo rwawe rurangira iyo upfuye.
Ushobora kumva iri zina ukagira ngo iri dini riramya satani ariko mu myemerere yabo ntabwo habaho ibiremwa by’umwuka, byaba Imana, satani, abamalayika, abadayimoni n’ibindi.
Bemera ko satani uvugwa mu nkuru ari ikimenyetso cy’icyitegererezo ku kwanga gutegekwa no kugendera mu murongo abantu bose bategetswe kugenderamo kubera uburyo yigometse ku gushaka kw’Imana, ari na byo iri dini rishishikariza abantu.
Iyi myemerere ishingiye ku kwikunda no kuba nyamwigendaho ndetse no kwisenga ntugire indi mana uramya.
Anton Szador LaVey washinze idini rya shitani. yagize ati: “Nta juru ribaho, nta kuzimu kubaho, byose biba hano ku isi”.
Satanism rero ni idini nk’ayandi ryashinzwe n’uyu witwa Anton LaVey mu 1966 ndetse abasengera muri iri dini bagendera ku myemerere y’uyu mugabo yanditse mu gitabo cyitwa Satanic Bible.
Mu kugerageza kumva mu ncamake iyi myemerere, twifashishije ikiganiro ikinyamakuru The Independent cyo mu Bwongereza cyagiranye n’ubarizwa muri iri dini rya shitani witwa Ashley Palmer.
Ashley Palmer ni umwe mu babarizwa muri Church of Satan
Yasobanuye neza ibyo bemera ndetse n’mategeko abagenga. Reka tugerageze guhindura ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru mu Kinyarwanda:
Umunyamakuru: Ufite imyaka ingahe, utuye he, ukora iki mu idini rya satani?
Ashley Palmer: Mfite imyaka 33 mba mu majyepfo y’Ubwongereza mbana n’umugore n’umwana wanjye w’umukobwa.
Imirimo yanjye mu idini yakujijwe no gukunda imyumvire y’uwashinze iri dini ari we Anton Szandor LaVey. Nashinzwe imirimo hagendewe ku kuba nari mbikwiriye.
Twemera ko ibikorwa bivuga kurusha amagambo, ni nabyo bigenderwaho umuntu ajya kugira umuyobozi mu idini ryacu.
Umunyamakuru: Wamenye ryari ibyerekeye idini rya shitani, umaze imyaka ingahe uri umuyoboke ukomeye muri ryo?
Ashley Palmer: Natangiye kumenya idini rya satani binyuze kuri mukuru wanjye. Twembi twakunze twumva umuziki wo mu bwoko bwa death and black metal na industrial music tukanakururwa n’amatsinda aririmba ubutumwa bwo kurwanya kristu akanakoresha ishushanya ryiganjemo satani.
Twakomeje kubikunda mukuru wanjye akazana ibitabo bitandukanye bivuga kuri iyo myemerere, gusa nari mfite nk’imyaka 10 cyangwa 11.
Yarandetse ngo nimenyere Satanism ku giti cyanjye. Ku myaka 13 nasomye bibiliya ya satani ntangira kwifata nk’uwo mu idini rya satani guhera ubwo.
Namenye ko Satanism nta hantu ihuriye na wa shitani uvugwa uteye ubwoba ahubwo ni imyemerere ishimangira ubuhakanamana bw’umuntu.
Umunyamakuru: Ni ibihe bintu bikomeye ubona abantu bakunze kwibeshya ku idini ryanyu?
Ashley Palmer: Ikintu gikomeye abantu bakunze kwibeshyaho ni ibyo kuvuga ngo turamya satani cyangwa sekibi. Ibi si byo.
Twebwe turi abantu batemera Imana bafata satani nk’ikimenyetso cy’ugukomeza umutima, kwiyemera (pride), kwigenga ndetse n’intambara ya gitwari yo kwigomeka.
Kuba umuntu ari umuhakanamana bituma abantu batekereza ko ahari asenga izindi mana zitavugwa cyane ariko guhakana imana bivuze ko nta mana n’imwe ibaho yaba iyo mu mwuka cyangwa mu mubiri, ni nako hatabaho stanani, abadayimoni cyangwa ibindi biremwa bidasanzwe bivugwa mu madini atandukanye.
Iby’abazimu, shitani, abadayimoni, abamalayika, Imana, ubuzima bw’iteka n’ibindi nk’ibyo binsetsa nk’uko nanasetswa n’abaramya Yezu cyangwa Shiva.
Amategeko 11 yo muri Satanism ni aya akurikira:
Ntugatange ibitekerezo cyangwa inama keretse igihe ubisabwe.
Ntukabwire ibibazo byawe abandi keretse igihe wizeye neza ko bashaka kubyumva
Igihe uri mu icumbi ry’undi, mwubahe cyangwa se uhitemo kutahagera.
Umushyitsi ugusanze iwawe igihe akurambiye cyangwa akakubangamira, mufate nabi umukorere ubugome nta mpuhwe
Ntukagerageze kugira ibyo ukora bijyanye n’imibonano mpuzabitsina mu gihe uwo ushaka ko mubikorana atakugaragarije ko nawe bimushishikaje
Ntugatware ikitari icyawe keretse igihe ari umuzigo uremereye kuri uwo muntu arira asaba kuruhurwa
Emera imbaraga z’ubufindo igihe wazikoresheje zikagira umumaro ukabona ibyo wifuza. Igihe uhakanye imbaraga z’ubufindo nyuma y’uko zikugiriye akamaro, uzabura ibyo wazikuyeho byose.
Ntukinubire kuba hari ikintu ukeneye udashoboye kwibonera
Ntugasagarire abana bato
Ntukice inyamanswa zitari umuntu keretse igihe zigushotoye cyangwa uzikeneye nk’ifunguro.
Igihe ugenda ahantu ha rusange, ntukagire uwo ushotora. Nihagira ugushotora umusabe kubireka. Natabireka, umwangize.