Dore impamvu zituma abakobwa badahirwa mu rukundo n’ uko babikosora

 

 

Menya impamvu 8 zituma udahirwa n’urukundo n’icyo wakora kugira ngo ubone uwo mujyana mu munyenga w’urukundo murambane, kubona umusore mukundana ni ibintu bikorohera ariko kubona umusore ufatika mukundana urukundo rurambye kandi rufite intego byakubereye ihurizo. Ushobora kuba winjira mu rukundo n’abasore ariko ntirumare kabiri. Bose bakaza nyuma bakigendera cyangwa bafite ikindi ikibagenza kitari urukundo, Hari impamvu zishobora kuba zibitera ari nazo wibaza zikakuyobera. Tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpamvu zituma umukobwa ahora mu rukundo rwo mu kirere, atabona umusore ufatika bakundana:

Inkuru mu mshusho

1.Ntiwiyizi: Abagabo n’abasore bafatika bakunda umukobwa cyangwa umugore ugira intego mu buzima bwe ndetse uzi icyo ashaka kugeraho. Niba rero nawe ubwawe utiyizi ufite ikibazo gikomeye. Ntuzi ibyo uteganya kugeraho, nta ndoto ugira z’ejo hazaza, ntuzi ibyo ukunda n’ibyo wanga,..muri make nawe ubwawe ntiwiyizi.Bizakugora kubona umusore ufatika mukundana nawe utazi iyo uva n’iyo ugana. Uzahora uhura na babandi badafite gahunda kuko nawe ubwawe ntayo wifitiye. Uzahora ukundwa n’abashaka ko muryamana bakikomereza cyangwa bakakugira igikoresho kibamara irari .

2.Ushyira amafaranga n’ubutunzi imbere: Iyi ni ingeso iranga abakobwa benshi muri iki gihe. Kwinjira mu rukundo ushyize imbere amafaranga, bituma umusore mukundana agufata nk’ikintu yiguriye. Uzi impamvu ? Ni uko iteka umwereka ko icyo ushyize imbere ari amafaranga kuruta urukundo. Iyo ikintu waguze ukirambiwe ukora iki? Ujya ku isoko ukagura ikindi.Niba iteka muri buri rukundo winjiyemo ugaragaza inyota y’amafaranga urakeka ko byakorohera kubona umusore ufatika muzakomezanya ubuzima musigaje ku Isi? Bazajya bayaguha ariko baguhema . Abasore erega si impumyi. Barayaguha , bakagukoresha icyo bashaka bakurambirwa bakakujugunya.

Inama: Iga amashuri , ushake akazi , ubone amafaranga yawe. Muri iki gihe biragoye kubona umusore uzishyiraho urusyo rwo gushaka umugore utazamufasha kubaka urugo. Kubaka urugo ni ibya 2. Iyo rero ugaragaje iyi ngeso, birakugora kubona umusore ugukunda urukundo ruhamye.

3.Wifata nk’uwaburaniwe: Mu biganiro ugirana n’abasore , imvugo yawe cyangwa ibikorwa biba bigaragaza ko wabuze umusore ufatika mukundana. Sigaho ni amakosa. Igirire icyizere mu mivugire yawe. Wikwivamo , ngo umusore wese muganiriye ahite abona ko waburaniwe. Buri kintu kiberaho impamvu. Wikwigaragaza nk’uwihebye, abasore bazabikubahira bibe byagufasha no kubonamo ufatika mufatanya urugendo rw’urukundo.

5.Ushyira ubwiza imbere kurusha imico: Kuba uri mwiza gusa ntibihagije. Ubwiza butagira ingeso nziza buba bupfuye ubusa. Abasore bafatika baba bazi gutandukanya ubwiza bwo ku mubiri n’ingeso nziza. Wowe rero kuba wita ku bwiza bwawe gusa nyamara ukirengagiza ingeso, bizakugora kubona umugabo w’ahazaza ufatika.

Inama: Ubwiza bubuze ingeso nziza ntacyo bumaze. Nubwo wabona umusore , akagusaba akagukwa mukabana, ntibitinda akicuza icyo yagushakiye. Kugira imico myiza ntawe utabikunda. Ariko biraharanirwa. Tangira gukosora ingeso mbi uzi ufite.

Abasore iyo bakubonyeho ingeso nyinshi mbi, bakomeza kukubeshya ko bagukunda ariko ukajya wumva ngo kanaka mwakundanaga yashatse umugore. Bakubonaho izo ngeso , bakabona ko utavamo umugore wizihiye urugo , bakagucikaho buhoro buhoro. Ukazashiduka imyaka igusiga ntumenye icyo uzira.

6.Ntujya uguma hamwe mu rukundo: Uko ugiranye akabazo n’umusore mukundana, muratandukana. Nturuha umuha n’amahirwe ya nyuma wa mugani wa wa muhanzi. Uko ugenda ubahinduranya nk’amakote baba bakubona. Abakobwa birengagiza ko igihugu cyacu ari gito. Kumenya amateka y’umuntu biba byoroshye cyane. Noneho aho haziye imbuga nkoranyambaga , byararahuhutse.

Inama: Hari amakosa umuntu agukorera ukaba wayihanganira. Kwihangana mu rukundo ni imwe mu maturufu afasha cyane. Ntawe uvuma iritararenga. Niba mugiranye ikibazo n’umusore, ntibivuga iteka gutandukana. Rwaza hari igihe wabona ariwe uzakubera papa w’abana bawe. Nutihangana se ukiri ingaragu, uzubaka rukomere, ko ariho uba usabwa kwihanganira ibibazo kurusha ubu.

7. Urafatafata: Nubwo uhora wibaza icyo bakuziza, ukaba utarabona umusore ufatika ukubwira ijambo rifatika, nyamara abandi bakobwa mungana barongorwa buri munsi, ushobora kuba uhorana agatima karehareha.Guhora uca inyuma buri musore mukundana, ukiryamanira n’abandi ni ingeso ishobora gutuma utabona umusore ufatika , n’uwari ubifite muri gahunda akaruca akarumira.

Inama: Icyo ushaka ko abandi bagukorera, ugomba kugiharanira. Cika ku ngeso y’ubusambayi wifitemo. Niyo wabona umusore ukuguyeho atazi amateka yawe, ntibyatinda urwo mwubatse rugahita rusenyuka kubera ingeso ufite yo gucana inyuma.

8.Ushakira ahatariho

Kwirirwa ujya mu birori no mu tubyiniro ngo wenda uzahabona umusore mushobora kuzabana mu gihe kizaza ntibihagije. Ni ukuvuga ko hari amahirwe menshi uba wiyima kuko ushakira ahantu hamwe kandi ukiyibagizako abasore bose batitabira ibirori no kujya mu tubyiniro. Hari abatabikunda habe na mba. Shakira n’ahandi hantu uzi hahurira abantu benshi, Hari amakosa menshi atuma abakobwa babura abasore bafatika bakundana. Ariko kubaho ni ukwiga. Nawe niba hari izindi ngeso uzi, wazishyira ahagenewe ubutumwa.

Inama:Hagarika ibyo gushaka umusore ufatika ubanze wimenye ubwawe n’icyo ushahaka. Nibyo bizagufasha kubona umuntu ufatika mukundana mukaba mwagira aho mugera.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.