Dore impamvu ukwiye kuva mu rukundo wafataga nk’urw’ukuri

 

Gutandukana n’umukunzi wakunze cyane biragoye cyane ndetse no kubyiyumvisha ntibyoroshye, gusa hari igihe biba ngombwa ukabikora mu rwego rwo kwiha amahoro arambye.

Aha rero hari ibintu bikwereka ko ugomba gufata umwanzuro wo guhagarika urukundo hagati yawe n’umukunzi wawe mu gihe ubona byatangiye kuzamba.

1.Kubura ubwisanzure :Mu gihe uri mu rukundo nyarwo, umunezero uba ari wose ndetse ukiyumva neza, bamwe bavuga ko banabaye beza inyuma n’imbere. Niba wowe n’umukunzi wawe mubana mu gushidikanya kandi ukumva udafite umutekano uhagije nta mpamvu yo gukomeza guhatiriza, urukundo rwanyu ruri mu marembera, ugomba kuruvamo.

2.Gutakaza ikizere:Icyizere ni kimwe mu bikomeza urukundo ndetse kigatanga umutekano mu mubano hakaba ibyishimo. Iyo mwatangiye kubana nta kwizerana ni ikimenyetso cy’uko mushobora no gutandukana. Igihe habaye impamvu zituma utakariza ikizere umukunzi wawe, ziba zikwiye gutekerezwaho byakomeza muri ubwo buryo ugahagarika urukundo kuko nta cyizere ntiwakubaka.

3.Igihe :Mu mubano w’abakundana habaho kumva umwe yahora iruhande rw’undi, ariko hari igihe abakundana batangira guhagana bagatangira guhunga ibiganiro bya hato na hato no kumva ku umubona nta kintu uvuze ku buzima bwawe. Ibyo rero bishobora kuba ku muntu umwe, akumva atagikunda umuntu ndetse kuba hafi ye bikamuhindukira ikibazo. Igihe wumva kuba hafi y’umukunzi bikubihiye utifuza ko akuba hafi, ukwiye guhagarika uwo mubano, kuko utababaye ubwawe wamubabaza.

4.Kudahuza intego:Rimwe na rimwe, ukundana n’umuntu kugirango umenye ndetse uhuze  intego zawe n’ize mugire icyerekezo kimwe, ariko biragoye ko abagiye mu nzira zitandukanye bahurira hamwe.Niba intego zawe zidahuye n’iz’umukunzi wawe, ugomba kubuhagarika kuko nta cyerekezo mwazahuza.Kubana n’umuntu ufite intego zidahuye n’izawe ni ikosa rikomeye kuko vuba na bwangu, uwo mubano wanyu ntuzaramba.

5.Itumanaho riri hasi: Abakundana barangwa no kuganira mu buryo bwose buboroheye. Igihe cyose umwanya yaguhaga awukuburiye ugomba kureba kure ukibaza impamvu ibyihishe inyuma.
Umukunzi ukuburira umwanya mutarabana, nta azawukubonera mwarashyingiranwe. Ni byiza guhagarika uwo mubano kuko bitabaye ibyo uzababara ubuzima bwawe bwose.

Mu gihe uri mu rukundo ugomba kuba wishimye ndetse utewe ishema n’uwo muri murukundo, bitabaye ibyo urutwa n’udafite umukunzi.

Related posts

Kugira ngo ushyikire umukobwa mwiza mu buzima bwawe, ugomba kwitoza kujya ugenda wihuta: Uko wa kwegera umukobwa muhuriye hafi y’umuhanda agahita agusamira hejuru

Iyi nkuru ireba abari hejuru y’imyaka 18: Ese ubundi umuntu adakoze imibonano  byamutwara iki?Sobanukirwa

Urugutegereje niba hari uwo wakunze ukamwimariramo wese