Dore impamvu uhura n’ umukobwa w’ Inyarugenge agatangira kurumaruma umunwa we wo hasi akenda kuwuca , burya hari icyo aba ashaka kukubwira

 

Hari amwe mu marenga menshi abantu babwiraga bamwe bakayumva ariko abandi ntibabashe gutahura icyo bisobanuye. Uku ninako abagabo n’abasore benshi bamaze imyaka bibaza icyo bisobanuye iyo umukobwa akurebye mumaso maze agatangira kuruma umunwa we wo hasi,kuriyi nshuro rero ngiye kugusobanurira ibi kandi ubisome witonze hato ejo utazahura n’umukobwa akakuganiriza ukananirwa kumusubiza, bitewe nuko utasobanukiwe nicyo yashatse kukubwira.

Inkuru mu mashusho

 

Umukobwa nimuhura agatangira kurya iminwa ye yo hasi, uzamenyeko yakwishimiye cyane ndetse afite amatsiko menshi yo kukumenyaho byinshi. Aba yatangiye kandi kukwiyumvamo ndetse aba ari no kugerageza kubikwereka. Aba yishimiye cyane uwo uri we. Ibi ariko bitandukanaho gato, iyo uhuye n’umugore agatangira kuruma umunwa wo hasi, we aba yifuza ko umubano mufitanye uzamuka ukava kuby’ubucuti busanzwe. Muri macye hano, umugore aba ashaka kubana nawe ndetse aba afite gahunda yo kukubona mubana hamwe uko byaba bimeze.

Tugarutse ku bakobwa iyo akugeze imbere kandi agatangira kurya iminwa yo hasi, aba akwereka ko yishimiye imiterere yawe, ninkaho yakakubwiye ko uteye neza. Mu buzima busanzwe ushobora kuba utari mwiza kubandi ariko kuri uwo mukobwa ahanini bigendera kubyo akunda kumuntu we yita mwiza. Kenshi umukobwa mukundana nimuhura agatangira kurya iminwa yo hasi, urukundo ruba rwamurenze, ninka kwakundi aba yumva yakumira wese ngo akwitungire mu mubiri we. Ibi kandi abakobwa babikora kugira ngo bakwereke ko bishimiye kuba arikumwe nawe, reka tukubwire ko ibi ubwo abikora nawe aba yumva byabaye kuko biza atabizi, akisanga yatangiye kuruma umunwa we wo hasi.

Ahanini kandi ibi bishobora kuba kuko ibyo akwiyumviramo yatinye kubivuga kumunwa maze umutima ugahitamo kubivuga ku bimemenyetso, iyo uri umuhanga rero uhita umenya neza icyo bivuze.Ese wowe umukunzi wawe umwakira ute iyo muhuye, uratura ukamubwira uko umubona cyangwa nawe wisanga wenda guca iminwa yawe kubera amasoni?

 

Related posts

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo

Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

Umubyibuho ukabije! Uri mu bitera gatanya muri iyi minsi