Ni itangazo ryasohowe n’ Ibiro bya Minisitiri w’ Intebe aho ryakuraga mu ishingano abayobozi b’ Uturere dutatu two mu Ntara y’ Amajyaruguru.
Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 08.08.2023.
Inkuru mu mashusho
Abakuwe ku mirimo yabo ni Ramuli Janvier w’Akarere ka Musanze, Nizeyimana Jean Marie Vianney w’Akarere ka Gakenke na Marie Chantal Uwanyirigira w’Akarere ka Burera, bose bazize ‘kudasigasira’ ubumwe bw’Abanyarwanda.
Mu bandi bakuwe mu nshingano harimo n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru.Rya tangazo ryo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko mbere yo guhagarika bariya bantu mu nsingano habanje gukorwa isesengura.
Ryaragagaje ko batashoboye kuzuza inshingano zabo, cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.Rivuga ko Mushayija Geoffrey, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara yasimbujwe Nzabonimpa Emmanuel by’agateganyo.
Mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier wari Meya yasimbujwe Bizimana Hamiss.
Kamanzi Axelle wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yakuweho, Twagirimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, na Musabyimana François wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi na bo bakurwaho.Mu Karere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney wakayoboraga yakuweho, asimburwa by’agateganyo na Niyonsenga Aimé François wari umwungirije ashinzwe iterambere ry’ubukungu.
Muri Gakenke kandi hari Nsanzabandi Rushemeza Charles wari Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange; Kalisa Ngirumpatse Justin, wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi na Museveni Songa Rusakuza, wari ushinzwe gutanga Amasoko.Uwanyirigira Marie Chantal wayoboraga Burera yasimbujwe na Nshimiyimana Jean Baptiste nk’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo.
Ibi byose bije bikurikira ibyabereye muri Musanze taliki 09, Nyakanga, 2023 ubwo hateraniraga inama bise iyo ‘kwimika’ umutware w’Abakono, Hatowe uwitwa Justin Kazoza ariko nyuma y’aho uyu yaje kubivamo nyuma y’uko bibaye ‘affaire’ ikomeye mu gihugu.