Zimwe mu ngo z’abashakanye, havugwa ingeso yo gucana inyuma. Abagabo batanga impamvu zabo n’abagore bagatanga ikibibatera. Gusa hari ibintu 5 bihurizwaho n’abagore benshi bemeza ko aribyo bituma baca inyuma abagabo babo.
1.Kutamushimisha mu buriri: Ibuka ya minsi mukibana uko mu buriri byagendaga. Washoboraga no gukora imibonano inshuro 5 ku munsi kandi ukabikora buri munsi. None ubuzima bwarakomeye, amasaha menshi uyamara ushaka ibitunga urugo ugataha unaniwe cyane ugahirima wanitwa ngo urabikoze, ugasiga umumanitse ntumumanure.
Ibi bizatuma umugore ahorana ubushake nutabumumara ashake ahandi yabumarira.
2.Ingeso: Hari abagore rwose bikundira imibonano cyangwa se akaba atari yo akunda ariko abo bagendana, ibyo akunda bikamukururira mu mibonano n’abandi bagabo. Uretse ibyo hazanazamo akazi akora, amasaha agakoramo, imyambaro byose bizamukururiraho abagabo benshi nuko ashiduke yabihaye.
3.Kwiyemera: Ntabwo umugore wese wiyemera, wihagararaho bivuze ko azaguca inyuma ariko ba bagore b’ibishongore n’ubukaka benshi bibaviramo guca inyuma abagabo babo dore ko banaca umugani ngo inyamaswa y’inkazi niyo nyiri inyama. Umugore bose barangarira, bashimira uko asa n’uko ateye, aba afite ibyago byinshi byo kuba yaca umugabo we inyuma kubera guteretwa na benshi.
4.Kwihorera: Waramubeshye arakuvumbura, cyangwa se wamuciye inyuma aragufata. Hari umugore utazabyihanganira nawe nabona umushaka amwihe atari uko amukunze ahubwo ashaka ko biba kimwe kimwe. Gusa bene aba bagore akenshi abikora agirango ubimenye wumve uko na we yababaye ubwo wamuhemukiraga.
Ubusanzwe umugore kugira ngo ace inyuma umugabo we ahanini usanga ari we wabigizemo uruhare runini, bitewe n’ibintu bitandukanye batagiye bumvikanaho cyangwa se ngo bahuze.
5.Kutamwitaho: Kuba umuha buri kimwe akeneye, sibyo gusa akeneye ngo abe yishimye. Amagambo meza y’urukundo utamubwira abandi bazayamubwira, nutamusohokana babikore, impano utamuha abandi bazazimuha abihe agaciro kuko wowe utabikora. Kandi mu nkuru isekeje iyo umugore yishimye abumbura amaguru. Niba utamushimisha ngo ayakubumburire, azajya kuyabumburira abandi bamwitayeho.